Akarere ka Ngoma kateye intambwe mu kwagura serivisi z’amahoteli, nyuma y’uko Croix-Rouge y’u Rwanda ifunguye ku mugaragaro RIS Hotel, ishami rya Ngoma, yubatswe ahahoze icyicaro cyayo mu Murenge wa Kibungo.
Iyi hoteli yitezweho kongera amahitamo y’abagana aka karere no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi n’amahirwe y’akazi ku baturage.
Ni hoteli yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Ukwakira 2026.

Mu butumwa bwe, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Ngoga Aristarque uri mu bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi Hoteli, yashimye Croix-Rouge y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane mu bijyanye no gukumira ibiza no kurengera ubuzima bw’abashobora kubigwamo.

Yagaragaje ko Croix-Rouge y’u Rwanda ari umufatanyabikorwa wa Leta uhora yiteguye gutanga umusanzu mu kurengera abaturage bahuye n’ibiza bitandukanye. Ashimangira kandi ko ibikorwa by’ubufatanye bishobora gutuma ibikorwaremezo bibyazwa umusaruro mu gutanga serivisi zifitiye abaturage n’igihugu akamaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yashimiye Croix-Rouge ishami ry’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu gufungura iyi hoteli, agaragaza ko kongera ibikorwaremezo bitanga serivisi zitandukanye ari ingenzi mu kwagura amahitamo y’abagana aka Karere no guteza imbere ubucuruzi.

Bamwe mu baturage na bo bagaragaje ko bizeye ko iyi hoteli izongera amahirwe y’ubucuruzi n’akazi.
Turatsinze Innocent yavuze ko kwiyongera kw’abagana Ngoma bishobora gufasha abahinzi kubona amasoko y’imyaka yabo, ati: “Turishimira ko Ngoma ikomeje gutera imbere, ikaba yungutse indi hoteli. Ibi biraduha icyizere ko abantu benshi bazajya baza muri aka Karere, bityo ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi bigakomeza kwaguka ndetse natwe nk’abahinzi tukabona aho tugurisha imyaka yacu ku giciro cyiza.”
Niyomufasha Alice we yavuze ko kwiyongera kw’amahoteli ari inkuru nziza ku baturage, cyane cyane mu bijyanye no kongera amahitamo y’aho abantu bashobora gucumbika cyangwa gufatira amafunguro.
Yagize ati: “Twishimiye ko hiyongereye indi hoteli, kuko ari ikimenyetso cy’uko Ngoma ikomeje gutera imbere. Turifuza ko ibikorwa nk’ibi byakomeza kwiyongera, bikazana ubukungu ku baturage ba Ngoma , ikindi nuko iyi hoteli igiye gutanga akazi ku rubyiruko rwo mu Karere kacu.”

RIS Hotel, ishami rya Ngoma, ije yiyongera ku yandi mahoteri asanzwe akorera muri aka Karere, birimo Saint Joseph Hotel, EastGate-Ngoma na Lake Side Recreation Resort Hotel iherereye ku Kiyaga cya Mugesera.







