MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

AJPRODHO-JIJUKIRWA ikangurira abaturage kwitabira ubutabera nsanasano

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
30/10/2026

Umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA mu Karere ka Gatsibo urakangurira Abakozi bo mu nzego z’ibanze n’abandi bakunze guhura n’abaturage kubafasha gusobanukirwa no kumva politiki y’ubutabera bwunga, ubutabera nsanasano cyangwa butisunga inkiko, hagamijwe gukemura amakimbirane mu bwumvikane aho kwihutira kujya mu nkiko, kuko ubutabera bwunga aribwo bukwiye gushingirwaho mu kubaka umuryango Nyarwanda urangwa n’amahoro n’ubumwe.

Umuhuzabikorwa wa AJPRODHO-JIJUKIRWA mu Karere ka Gatsibo, Kwizera Julius, avuga ko hakenewe ubukangurambaga bugamije kwigisha no gushishikariza abaturage kwitabira ubutabera bwunga, by’umwihariko bihereye mu nzego z’ibanze, inzego z’umutekano nk’inzego zihura n’abaturage mu buzima bwa buri munsi kugira ngo bafashe abaturage kumva no gusobanukirwa ibyiza by’ubutabera bwunga.

Aragira ati: “Tugomba kwigisha no gukangurira abantu, by’umwihariko duhereye ku bafite inshingano zo gutanga serivisi zijyanye n’ubutabera mu baturage, kugira ngo batange umusanzu mu kwigisha abaturage, bamenye kandi bitabire politiki y’ubuhuza bagire no koreherana aho guhora mu nkiko baburana.”

Kwizera akomeza avuga ko ubutabera bwunga bufasha abantu gukemura ibibazo mu bwumvikane, bakabana mu mahoro nta nzika basigaranye, mu gihe kujya mu nkiko bishobora gutwara igihe n’amafaranga, asaba abaturage bo mu Karere ka Gatsibo n’Abanyarwanda muri rusange kumva ko kujya mu nkiko atari wo mwanzuro wa nyuma mu gukemura ibibazo, ahubwo ko bakwiye kwimakaza ibiganiro n’ubwumvikane, bagakoresha igihe n’amafaranga bari gutakaza mu manza mu bikorwa bibateza imbere.

Ati: “ Ubutabera bwunga nibwo buzubaka umuryango Nyarwanda, twifuza ko abaturarwanda by’umwihariko abatuye mu karere ka Gatsibo, kumva ko kujya mu rukiko atari wo mwanzuro wanyuma kuko kuregana kujya mu manza bisenya umuryango Nyarwanda bwa bumwe bw’Abanyarwanda bugatangira kuzahara bukangirika, turifuza kubaka ubumwe ku buryo abantu bagiranye amakimbirane bagatekereza ubuhuza mbere yo gutekereza inkiko, cyane ko iyo urebye abaturage batakaza imbaraga nyinshi mu manza, batakaza umwanya ndetse n’amafaranga mu bintu batazabungukira, twifuza ko umwanya n’ubushobozi abaturage batakaza basiragira mu nkiko babikoresha bakora ibikorwa bibateza imbere.”

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bahuguwe ku buhuza baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko bagiye gukoresha ubumenyi bungutse mu gushishikariza abaturage gukemura amakimbirane mu bwumvikane, hubahirizwa amategeko kandi hagamijwe kubaka umubano mwiza mu muryango Nyarwanda.

Ngendabanga Jean Nepo, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Ngarama, yagize ati: “Uburyo bwo kunga abaturage twari dusanzwe tubukoresha, ariko icyo twungutse ni uko tugiye kujya tubukora kinyamwuga twisunze icyo itegeko riteganya, iyo tubonye umwanya wo kwiyungura ubumenyi bidufasha gukora ibintu neza mu buryo bukwiriye, kandi bizafasha mu kugabanya abantu baganaga inkiko kuko ibibazo byinshi bizajya bikemuka binyuze mu bwunzi bitume n’abaturage babona umwanya wo gukora aho gusiragira mu nkiko.”

Nubahimana Edith, imboni y’imiyoborere myiza mu Murenge wa Kageyo, na we avuga ko gukemura ibibazo mu bwumvikane ari umuco ukwiye gukomeza kwimakazwa.

Ati: “Gukemura ibibazo mu bwumvikane biri mu muco wacu, ariko biba byiza iyo tumenye uko twakunga abantu kinyamwuga buri wese akanyurwa , ubu rero nk’abahagariye abandi kandi tubana n’abaturage tugiye kongera ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bumve ko gukemura ibibazo mu bwumvikane bigira uruhare rukomeye mu kubaka umuryango mugari Nyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard avuga ko ubutabera bwunga ari inzira ifasha abantu gukemura amakimbirane batabanje kwitabaza inkiko, bityo bakarushaho kubana neza.

Aragira ati: “Ubutabera bwunga ni inzira nziza ihuza abantu, bitabaye ngombwa ko abantu bajya mu nkiko, kuko nubwo mu nkiko haboneka utsinda undi agatsindwa, usanga bitubaka umuryango, ahubwo byongera amakimbirane ugasanga ibibazo biravutse. Ikindi ni uko kujya mu manza bitwara umwanya n’amafaranga, ubu rero igishyizwe imbere ni ugukemura ibibazo mu buryo bw’ubuhuza.”

Mu rwego rwo gushyigikira ubutabera bwunga mu Karere ka Gatsibo, abantu bagera kuri 60 bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abakozi bo mu nzego z’ibanze, imboni z’imiyoborere myiza n’abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’urwego rwa MAG, baherutse guhugurwa muri uku kwezi k’Ukwakira 2026 ku bufatange bw’Akarere ka Gatsibo na AJPRODHO-JIJUKIRWA bahugurwa ku butabera bwunga buzwi nk’ubutabera nsanasano bugamije gukemura amakimbirane no guhana ibyaha hibandwa ku gusana umubano hagati y’uwakoze icyaha, uwagikorewe n’umuryango, aho kwibanda ku gihano gusa.

Imibare igaragaza ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026, imanza 19,888 zakemuwe binyuze mu buhuza, mu gihe mu mwaka w’ubucamanza wari wabanje hakemuwe imanza 15,012. Ibi bivuze ko umubare w’imanza zakemuwe muri ubu buryo wiyongereyeho 4,876, bingana na 32.4%.

 

AJPRODHO-JIJUKIRWA iherutse guhugura Abayobozi n’abakozi batandukanye bo mu Karere ka Gatsibo ku butabera butisunze inkiko

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Bugesera: Ba Gitifu b’utugari 32 barahiriye kuba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga
Amakuru

Bugesera: Ba Gitifu b’utugari 32 barahiriye kuba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga

30/10/2026
Dr.Nyirahabimana yashimiye Abayobozi b’Akarere ka Ngoma basoje manda y’imyaka itanu
Amakuru

Dr.Nyirahabimana yashimiye Abayobozi b’Akarere ka Ngoma basoje manda y’imyaka itanu

30/10/2026
Akarere ka Ngoma kungutse hoteli nshya (Amafoto)
Amahoteli

Akarere ka Ngoma kungutse hoteli nshya (Amafoto)

30/10/2026
Gakenke yigiye kuri Bugesera uko bita ku mikurire y’abana bato babarinda igwingira
Abana

Gakenke yigiye kuri Bugesera uko bita ku mikurire y’abana bato babarinda igwingira

30/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Akarere ka Ngoma kungutse hoteli nshya (Amafoto)

Akarere ka Ngoma kungutse hoteli nshya (Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU