Mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza i Kageyo niho hizihirijwe umunsi w’umwana w’umunyafurika ku rwego rw’Igihugu, byitabiriwe n’abarimo Batamuriza Mireille akaba ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Uyu munsi ngarukamwaka wizihizwa tariki 16 Kamena, waranzwe n’ibirori byateguwe n’abana birimo imikino, imbyino, imivugo ibiganirompaka byose byibanda ku burenganzira bw’umwana ukwiye kurerwa neza agakura neza yemye.
Leta y’u Rwanda yashimiwe ingamba yafashe zigamije guteza imbere uburezi bw’umwana, zirimo uburezi kuri bose, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kurwanya imirire mibi, gukumira ihohotera rikorerwa abana; ibi bikiyongeraho gufatira ifunguro ku ishuri kandi riboneye.
Umwana kandi akwiye kurindwa ihohotera n’imirimo mibi ikoreshwa abana, inda ziterwa abangavu, guta ishuri n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bibangamira iterambere ry’umwana.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Batamuriza Mireille yasabye ababyeyi guha abana uburere bubarinda, bufite indangagaciro
Yakomeje agira ati: “Ni uburere burinda umwana, bujya inama, bwibutsa umwana ko afite inshingano ku kigero cye, ni uburere bumwigisha indangagaciro kuko umwana afite uko akwiye kuba yitwara nk’umwana w’umunyarwanda”
Ubwo burere kandi ngo bugomba kuba buganisha ku kwigirira icyizere n’ubuzima bwiza, kandi umwana agatozwa ko ejo heza he hari mu biganza bye ariko ibyo byose azabigezwaho n’uko yateguwe neza mu muryango, ku ishuri, no muri sosiyete, arindwa ikintu cyose cyamuhungabanya.






















