MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
17/06/2026
Brig Gen Patrick Karuretwa

Brig Gen Patrick Karuretwa

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 17 Kamena 2026 yagize Brigadier General Patrick Karuretwa Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), asimbuye Brigadier General Ronald Rwivanga uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora umutwe w’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ushinzwe gutabara aho rukomeye.

Brig Gen Patrick Karuretwa azakomeza no gukora inshingano yari asanzwe afite zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda no muri Minisiteri y’Ingabo, umwanya amazeho imyaka myinshi agaragazamo ubunararibonye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu rwego rwa gisirikare.

Uyu musirikare mukuru afite amateka akomeye mu Ngabo z’u Rwanda no mu buyobozi bw’Igihugu.

Brig Gen Patrick Karuretwa yavutse ku wa 9 Ugushyingo 1974, yinjira mu rugamba rwo kubohora Igihugu mu mwaka wa 1992. Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora Igihugu, yakomeje kuzamuka mu ntera za gisirikare no guhabwa inshingano zitandukanye z’ingenzi kugeza ageze ku rwego rwa Brigadier General.

Mu rwego rw’amashuri, Brig Gen Karuretwa ni umunyamategeko wabigize umwuga. Yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2000, nyuma akomereza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu Mategeko Mpuzamahanga muri The Fletcher School muri Tufts University. Yanize kandi amasomo ajyanye n’umutekano mpuzamahanga n’umutekano wa muntu.

Mu rugendo rwe rw’akazi, yakoze imyaka irenga 10 mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho yagize inshingano zitandukanye zirimo kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano hagati ya Nyakanga 2011 na Werurwe 2016. Kuva mu Ugushyingo 2013 kugeza muri Nyakanga 2021, yabaye Umujyanama Wihariye w’Umukuru w’Igihugu.

Mu Ugushyingo 2021, Perezida Kagame yamuzamuye mu ntera amuha ipeti rya Brigadier General, ahita anagirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda. Muri uwo mwanya yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubufatanye bwa RDF n’izindi ngabo zo hirya no hino ku Isi.

Muri Gicurasi 2024, yayoboye intumwa z’Ingabo z’u Rwanda mu nama ya kabiri y’Ihuriro rihuza ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa yabereye i Paris. Iyi nama yasize impande zombi zisinyanye gahunda nshya y’ubufatanye mu bya gisirikare yagombaga kuyobora imikoranire y’ibihugu byombi kugeza mu mwaka wa 2025.

Brig Gen Karuretwa yanabaye Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo z’u Rwanda, ndetse mu Ukuboza 2024 agirwa Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, inshingano yahawe kubera ubunararibonye bwe mu mategeko no mu buyobozi.

Abamuzi bavuga ko ari umuntu ukunda gusoma ibitabo no gukora siporo. Akunda cyane koga no kwiruka, ndetse ni umwe mu bakinnyi ba Karate bageze ku rwego rwo hejuru kuko afite umukandara w’umukara (Black Belt) kandi yanakiniye Ikipe y’Igihugu ya Karate.

Ishyirwaho rya Brig Gen Patrick Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda rije mu gihe RDF ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu kubungabunga amahoro, umutekano no guteza imbere ubufatanye n’ibihugu bitandukanye.

Itangazo ryasohowe na RDF

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Gatsibo: Abatekereza ko impinduka mu buyobozi ari amahirwe yo gukora ibibi baraburirwa
Amakuru

Gatsibo: Abatekereza ko impinduka mu buyobozi ari amahirwe yo gukora ibibi baraburirwa

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iyo ukoreye neza Igihugu inyungu ntabwo zigera ku bandi gusa zikagusiga- Perezida Kagame

Iyo ukoreye neza Igihugu inyungu ntabwo zigera ku bandi gusa zikagusiga- Perezida Kagame

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU