Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’Igihugu, abasaba gukorera abaturage no gushyira imbere inyungu z’Igihugu aho kwirebera inyungu zabo bwite.
Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 17 Kamena 2026. Mu barahiye harimo Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Col Claudien Bizimungu wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.
Hari kandi Mbabazi Judith wagizwe Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane mu rwego rw’Umuvunyi, Uwizeye James wagizwe Umunyamabanga mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) ndetse na CP Theos Badege wagizwe Umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).
Mu ijambo yabagejejeho nyuma yo kwakira indahiro zabo, Perezida Kagame yabibukije ko indahiro bakoze itareba abayobozi gusa ahubwo ireba Igihugu cyose, abasaba gusobanukirwa uburemere bw’inshingano bahawe.
Yagize ati: “Indahiro mutugejejeho si twe gusa ahubwo ni ku Gihugu cyose, ni ngombwa ko musobanukirwa neza uburemere bw’izo ndahiro. Si ubwa mberez, ni inshuro nyinshi tugize umuhango nk’uyu nguyu, hari abagiye basohoza neza inshingano zabo mu bihe bitandukanye ariko hari n’abandi bitagenda neza kenshi, ntibagere ku nshingano nk’uko byari bikwiye ntibazuzuze, akenshi itandukaniro riterwa cyangwa se ntiriterwa n’ubushobozi n’umuhate gusa, ahanini biterwa no gusobanukirwa neza inshingano izo ari zo, bakanazireba mu buryo bw’Igihugu kurusha kubireba mu buryo bwawe gusa nk’abantu. Iyo ubireba mu ndorerwamo z’Igihugu cyose birushaho kumvikana, n’ubushobozi uba ufite bukoreshwa neza.”
Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi nyawe akwiye guhora azirikana ko yashyizwe mu nshingano kugira ngo akorere abaturage kandi ateze imbere imibereho yabo.
Yagize ati: “Kuba umuyobozi muri izi nzego za Leta, mbere na mbere ni ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza, buri wese muri mwe, ubu ashyizwe muri uyu mwanya w’izi nshingano, kuko hari ubushobozi yifitemo kuko hari ubwo yerekanye abantu bamubonyemo, aho yari asanzwe akorera, ariko mujye munibaza ku kuba ari mwe muvuye mu Banyarwanda bose, benshi bashobora kuba bakora nk’ibyo mukora. Icyo gihe iyo ugeze mu mirimo ushinzwe iyo ubyiyibukije bituma wagira uruhare rwawe rugaragara.”
Perezida Kagame yagarutse cyane ku ngaruka z’imikorere mibi, agaragaza ko abaturage ari bo ba mbere bahura n’ingaruka za yo, anasaba abayobozi kwirinda gushyira imbere inyungu zabo bwite.
Yagize ati: “Imikorere mibi, izana ibibazo byinshi bikomeye, ntabwo abagize imikorere mibi bageraho ingaruka zabyo zibageraho, abaturage zarabagezeho cyera, batangiye gusa nk’aho babyishyura kandi ataribo babiteye. Icyangombwa ni uko abayobozi batajya bireba gusa bakumva ko aribo mu by’ukuri abayobozi ubundi baza nyuma, ntabwo baza mbere mu nyungu ziva mu bikorwa byiza, bibageraho ariko bikwiye kubageraho nyuma abaturage nibo bikwiye kuba bigeraho mbere.”
Yakomeje ati: “Akenshi rero hari ubwo bigaragara, abantu bamwe bashyize imbere inyungu zabo, harimo kwibona, ndetse n’ubwirasi, bakibagirwa ko ari Igihugu dukorera, ipiganwa ry’umuntu n’undi. Iteka hakwiye kuba inyungu z’Igihugu arizo zishyizwe imbere. Iyo ukoreye neza Igihugu inyungu ntabwo zigera ku bandi gusa zikagusiga, nawe uba uri mu babyungukiramo; ibyiza rero ni uko abantu bakwiye kubibona batyo.”
Perezida Kagame yanasabye aba bayobozi gukomeza kwigira ku mateka y’u Rwanda, cyane cyane ku bwitange bwaranze abarugobotse ibihe bikomeye bakarubohora.
Yagize ati: “Mujya mwibuka iki Gihugu aho cyari kigeze mu myaka yacu, mu mateka yacu mu myaka y’inyuma, iki gihugu aho cyari kigeze hanyuma abarwaniye no kugikiza bakakibohora sinzi niba abantu benshi bajya batekereza niba ko abagize urwo ruhare bitekerezaga cyangwa batekerezaga igihugu? Iyo biba baratekerezaga inyungu zabo ntaho igihugu cyajyaga kugera nabuza; icyo gihe nta n’inyungu bagiraga.”
Aba bayobozi barahiriye inshingano nyuma y’impinduka zatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 10 Kamena 2026, aho Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya muri Guverinoma, ibigo bya Leta ndetse no mu rwego rwa dipolomasi, mu rwego rwo gukomeza kunoza imiyoborere n’imitangire ya serivisi ku baturage.







