Kuva ku wa Gatanu kugera ku cyumweru shampiyona zitandukanye zo mu Rwanda zari zakomeje, amakipe ahagarariye intara y’Iburasirazuba amwe yitwaye neza andi yitwara nabi.
Duhereye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ( Rwanda Premier League) Duhereye ku wa Gatanu, ikipe ya Bugesera FC yakiraga AS Kigali umukino urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Ku wa Gatandatu Heroes ikinira mu Karere ka Bugesera yakiriye Marine FC birangira nazo zinganyije ubusa ku busa. Ku cyumweru Ikipe ya Sunrise FC i Nyagatare kuri Sitade Gorogota yakiraga ikipe ya Kiyovu Sport birangira Kiyovu itsinze ibitego 2-0
Mu cyiciro cya Kabiri naho shampiyona yarakomezaga, mu itsinda A Kirehe FC yanganyije na Sorwathe FC 1-1, Akagera FC ibarizwa muri iri tsinda yari yaruhutse. Mu itsinda B Gasabo UTD yatsinze Rwamagana City ibitego 2-1 uba umukino wa mbere iyi kipe itsinzwe nyuma yo gutsinda imikino ine yabanje, Etoile de l’Est yanyangiye Nyagatare FC ibitego 3-0
Mu mukino w’intoki wa Volleyball wabaye ku wa Gatandatu ugahuza amakipe abiri yo muri iyi ntara ariyo IPRC Ngoma VC na Kirehe VC, warangiye IPRC Ngoma itsinze amaseti 3-1 bituma Kirehe VC iguma ku mwanya wa nyuma ntiranabona inota na rimwe.






