MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Hari abahinzi b’urubyiruko bakunda izuba kurusha imvura

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
21/01/2020
Urusenda  rw’imiteja bahinga bakagurisha rutarahisha(Amafoto : Nsabimana JD)

Urusenda rw’imiteja bahinga bakagurisha rutarahisha(Amafoto : Nsabimana JD)

Abahinzi b’urubyiruko bo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Rukumberi bahinga ku nkengero z’Umugezi w’Akagera bavuga ko igihe cy’ihinga kibabera cyiza ari icy’izuba bitewe nuko baribyaza umusaruro kuruta igihe cy’imvura.

Aba ni urubyiruko rugize koperative y’abahinzi ya “Twigire muhinzi” ikorera mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma, bahinga ku buso bungana na hegitari icumi, bagahinga urusenda rw’imiteja, amashaza y’imiteja, ibishyimbo by’imiteja, intoryi, karoti, ibitunguru, wotameloni, n’izindi mboga.

Muri Kanama 2019 nibwo iyi koperative igizwe n’abantu 38 harimo urubyiruko 26 yatangiye gukorera ku butaka bwuhirwa hakoreshejwe imirasire y’izuba, buherereye ku nkengero z’Umugezi w’Akagera.

Hashize iminsi batangiye gusarura toni icumi z’urusenda kuri hegitari bakazohereza mu mahanga, none muri iyi Mutarama 2020 basaruye ku nshuro ya mbere amashaza aribwa akiri imiteja, na yo akajya i Burayi.

Ubu buri cyumweru basarura toni enye z’urusenda, narwo ruba rukiri imiteja, kuko iyo ruhishije barubara nk’urutakiri ruzima.

Nk’abantu babasha kuhira neza ibihe byose, bavuga ko ibihe by’imvura ari byo bituma umusaruro utagenda neza, ahubwo ngo bikundira izuba n’umucyo.

Dusengimana Straton, umuyobozi wa koperative, yagize ati: “Iyo izuba riri kuva, ino mashini iba iri gukora, iyo turi gukoresha amazi tutazimije, iyo izuba rirenze imashini irihagarika, mugitondo saa kumi n’ebyiri zuzuye, ikongera ikiyatsa.”

Dusengimana Straton  agenzura ubuhinzi bw’amashaza y’imiteja

Dusengimana yahinze amashaza avamo imiteja kuri hegitari ebyiri.

Imiteja ya mbere yatungutse Dusengimana yayitangiye 400frw ku kiro kuko abaguzi bayisanze ku murima, bivuga ko yinjije amafaranga ibihumbi 64 avuye mu biro 180. Iyo ari we uyijyaniye aho itunganyirizwa hiyongeraho 100frw ku kiro.

Arasobanura ati: “Ariko ni uruteja rwa mbere, ni akantu gatoya nasaruye, nta na kimwe cy’icumi cya hegitari nasaruye. Ikizere mpabwa n’abakangurambaga n’abagoronome babikurikirana–nzajya nsarura buri cyumweru ntabwo ari buri kwezi, ngiye kuzajya nsarura uko uruyange ruje, ndateganya byibuze kuri hegitari imwe, ko hazavaho toni cumi.”

Igiciro cy’urusenda ni 300frw ku kiro ku muntu wiyiziye ku murima, ariko iyo rugejejwe aho rutunganyirizwa bongeraho amafaranga y’ubwikorezi, bikaba 400frw ku kiro.

Imiteja y’ibishyimbo ni 400frw, baba ari bo bayigereje aho itunganyirizwa bikaba 500frw.

Kuri hegitari hava toni icumi z’urusenda, ku buso nk’ubu kandi hava toni icumi z’imiteja y’amashaza.

Dusengimana yibuka ukuntu mbere  iyo yahingaga hegitari yasaruragamo ibiro 500 by’amasaka, ikiro kikaba ari amafaranga 200, akinjiza nka 100,000 frw.

Gusa ubu nk’igihingwa cya wotameloni ubwacyo, hegitari ivaho toni 48.

Avuga ko impuzandengo y’ikiro cya wotameloni ari 150frw, ubwo umusaruro ushobora gutanga miliyoni zirenga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu, uru rubyiruko rwose ruvuga ko rufite ibibanza byo kubakaho, bamwe banafite inzu, hari n’abafite amatungo magufi n’amaremare.

Umurima uhinzemo urusenda rw’imiteja hanateyemo imbuto z’ibinyomoro

Dusengimana we agira ati: “Sinshobora kuvuga ngo iki gihembwe cy’ihinga kugeza kuri 20 z’ukwa kabiri nzaba ndi munsi ya miliyoni enye. Kandi mbere sinigeze nsarura amafaranga arenga ibihumbi 200.”

Kubera inyungu babonamo, iyo ubajije Rurangwa Moses, umwe mu banyamuryango, niba ateganya kuva mu mwuga w’ubuhinzi, ahita asubiza ati: “Sinshobora kureka guhinga”, agasobanura ko ubikora abishatse, agashyiramo imbaraga bimuhira.

Rurangwa yagize ati: “Iyo wagiye mu buhinzi bikurinda kujya mu birangaza biri hano hanze nk’ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi, ntabwo waba wiriwe mu murima ngo uveyo ubone umwanya wo kujya muri ibyo bikurangaza. Mu buhinzi dukuramo amafaranga yagufasha gukora n’ibindi wifuza nkanjye nihereyeho maze gukuramo inzu kandi mu gihe gito cyane.”

Nubwo batangiye batarenze barindwi bahinga ku buso butarenze hegitari imwe, ngo umubare w’abagize iyi koperative uracyiyongera, ndetse harateganywa ko n’ubuso buhujwe buziyongera bukagera kuri hegitari 20.

Mudahemuka Innocent, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Ngoma avuga ko uyu ari umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu kuhira ku buso buto (small scale irrigation).

Nubwo iyi site ya Rukumberi kugira ngo yuhirwe ari umushinga wagizwemo uruhare n’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa b’Abanyamerika, Mudahemuka avuga ko iyi gahunda ari iya Leta kandi itazasubira inyuma.

Agira ati: “Mu karere kose, iyi gahunda yatangiye mu myaka nk’itatu cyangwa ine ishize, buri mwaka tugenda twongera; umwaka ushize twuhiye kuri hegitari 90, mbere yaho twari twuhiye kuri hegitari 87, uyu mwaka turateganya kuhira kuri hegitari 300, urumva ziragenda ziyongera, umwaka ukurikiraho tuzuhira hegitari 400.”

Mudahemuka  avuga ko kuba  abari mu kiciro cy’urubyiruko bitabira ubuhinzi ari ibintu bishimishije, n’ubwo yemera ko bakiri bake, avuga ko hagikenewe ubukangurambaga.

Ingufu z’amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba ni zo zikoreshwa mu kuzamura amazi yuhira kuri hegitari 10 imusozi i Rukumberi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: ImvuraNgoma

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abaturage batewe impungenge n’amazi mabi bavoma  

Kayonza: Abaturage batewe impungenge n’amazi mabi bavoma  

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU