MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyirahabineza: Umugore w’i Kiramuruzi witeje imbere abikesha umwuga w’ubufundi amazemo imyaka 16

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
14/09/2020
Nyirahabineza Hadjara amaze imyaka 16 mu kazi k'ubufundi. (Ifoto: Hakizimana Y.)

Nyirahabineza Hadjara amaze imyaka 16 mu kazi k'ubufundi. (Ifoto: Hakizimana Y.)

Nyirahabineza Hadjara ni umuturage wo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo yemeza ko umwuga w’ubufundi bwo kubaka amazu akora hari abagabo benshi arusha umushahara, asaba abandi bagore kwitinyuka bagakura amaboko mu mifuka.

Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yasanze Nyirahabineza kuri site y’Akabuga mu Mudugudu wa Businde ahari kubakwa ibyumba by’amashuri kuri site nshya, yari hejuru ku gikwa afite inyundo n’umutarimba bakoresha bagonda za ferabeto.

Ni umwe mu bafundi bamaze ukwezi n’igice bubaka ibi byumba by’amashuri, avuga ko akazi akora ari umuferiyeri (kuzinga za ferabeto) ngo ashobora guhera inzu hasi igitangira akanayisoza, ngo n’inzu z’imiturirwa ntazikangwa kuko no mu Mujyi wa Kigali bajya bamutumaho akajya mu kazi.

Nyirahabineza Hadjara ni umubyeyi wubatse ufite abana batanu, avuga ko yatangiye uyu mwuga w’ubufundi mu 2004.

Nk’ubuhamya atanga nyuma y’imyaka 16 amaze akora uyu mwuga, yagize ati: “Umuntu wese ntakwiye kwitinya yaba ari igitsina gore cyangwa se umugabo kuko aka ni akazi kantungiye umuryango. Mfatanyije n’umugabo wanjye ikindi ni uko hari indi mitungo mbasha kuguramo.”

Nyirahabineza akomeza avuga ko ubu afite amashyamba atatu, inka enye imirima ibiri ndetse n’inzu yo guturamo; ibi byose abikesha uyu umwuga.

Mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU, hari akari k’umutima yashatse kubwira abandi bagore. yagize ati: “Mbere y’uko ugenda ibi uzabimbwirire abandi bagore nibakure amaboko mu mifuka bakore bige imyuga.”

Yakomeje asobanura agira ati: “Kuko ubu ngubu mu kazi kanjye hari abagabo benshi ndusha umushahara, bitewe na tekinike nzi.”

Muri ibi bihe mu Rwanda hose hari kubakwa ibyumba by’amashuri bishya, biha akazi abaturage umufundi abarirwa amafaranga ibihumbi bitatu (3,000Frw) ku munsi, amafaranga yabo bayahabwa ari imbumbe nyuma y’iminsi 15.

Site ya Akabuga muri Kiramuruzi niho Nyirahabineza akorera akazi k’ubufundi. (Ifoto: Hakizimana Y.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: GatsiboKiramuruzi

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Bugesera: Abagore ibihumbi 47 bamaze guhugurwa muri gahunda ya Gendana Konti
Abagore

Bugesera: Abagore ibihumbi 47 bamaze guhugurwa muri gahunda ya Gendana Konti

09/09/2026
Nyiramahirwe w’i Rwamagana yasobanuye uko yavuye mu makimbirane akaba rwiyemezamirimo
Abagore

Nyiramahirwe w’i Rwamagana yasobanuye uko yavuye mu makimbirane akaba rwiyemezamirimo

26/08/2026
Ngoma: Abagore biyemeje kwita ku miryango 700 ibana mu makimbirane
Abagore

Ngoma: Abagore biyemeje kwita ku miryango 700 ibana mu makimbirane

25/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubuhinzi buzira igihombo burashoboka?

Ubuhinzi buzira igihombo burashoboka?

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU