MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubuhinzi buzira igihombo burashoboka?

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
15/09/2020
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr  Mukeshimana Gerardine atangiza igihembwe cy'ihinga 2021A. (Amafoto: Hakizimana Y.)

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine atangiza igihembwe cy'ihinga 2021A. (Amafoto: Hakizimana Y.)

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ikangurira abaturage gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga kugira ngo birinde ibihombo biba muri uyu mwuga, abahinzi bakemeza ko abenshi muri bo bagikorera mu gihombo bitewe n’impamvu zitandukanye.

Mu busanzwe hari ibibazo bizwi ko biteza igihombo mu buhinzi, ibi akenshi abaturage usanga babishyira ku bandi, nabo bakagerekwaho ibindi, ibi ni nk’imbuto zidatanga umusaruro uhagije, kutabonera igihe amafumbire mvaruganda, ihindagurika ry’ibihe, naho ku ruhande rw’abahinzi bo usanga hari ibibazo birimo nko guhinga mu kajagari, kutuhira imyaka, bamwe mu baturage barya imbuto ndetse n’abatubahiriza gahunda z’ubuhinzi buboneye bukozwe kinyamwuga.

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU nabo bemeza ko hari uruhare bo ubwabo bagira mu bihombo biva ku buhinzi.

Hitimana Seleman atuye mu Mudugudu wa Macuba mu Kagari ka Murundi mu Murenge wa Murundi, yemeza ko muri uku kwezi yafashe gahunda yo guhinga akurikije amabwiriza ahabwa n’abashinzwe ubuhinzi.

Yakomeje agita ati: “Nahingaga mu buryo bw’akajagari, umurima mfite buri gihe ndawuvangavanga, nateraga ibigori nkavanga n’ibishyimbo kandi wasangagamo n’imyumbati, nta na rimwe nigeze mpingira isoko.”

Hitimana avugako ubuhinzi bwe yakoreshaga ifumbire y’imborera n’imvaruganda, nyamara ngo yisangaga akoresha imbaraga nyinshi umusaruro uvuyemo ukaba mucye akaba atabasha kugira ibyo ahunika.

Muhayimana Jacqueline nawe ni umwe mu baturage bo mu Kagari ka Murundi, avuga ko gahunda ziriho zatuma bahangana n’ikibazo cy’ibihombo biboneka mu buhinzi.

Aha avuga gahunda za nkunganire, amahugurwa bahabwa, ndetse no kuba bakangurirwa kuhira imyaka igihe ikirere kitagenze neza.

Yakomeje agira ati: “Umuntu ahomba kuko aba atubahirije gahunda z’uko agomba guhinga, ibi narabisobanukiwe kuko mbere nahingaga ibigori kuri hegitari imwe nkakuramo nk’ibiro 800, nyamara ubu nshobora gukuramo toni enye, ikibazo gisigara ni ukubona aho ngurisha umusaruro wanjye.”

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2021A kuwa 15 Nzeri, mu muhango wabereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Murundi, abahinzi basabwe gukora ubuhinzi bw’umwuga buzira igihombo, bifashishije inama bahabwa mu by’ubuhinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine agaruka ku gihombo abahinzi bahura nacyo mu buhinzi, avuga ko hari abaturage bavuga ko ifumbire n’imbuto bihenze bikabashora mu gihombo, ikindi ni uko hari abatubahiriza inama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi.

Minisitiri Dr Mukeshimana yakomeje agira ati: “Impamvu duhomba tuba twabikoze nabi, tukabikora mu gihe kitari cyo bigatuma dutakaza amafaranga n’imbaraga ariko ntitunakuremo cya kintu twashoyemo, buriya umuntu aba ahombye cyane hari n’ubwo tudatekereza cyane ku mbaraga dushyiramo.”

Yakomeje asaba abaturage gukora bagamije inyungu. Yagize ati: “Iyo ukoze ikintu ntikiguhe umusaruro uba wahombye; mujye mubibara, umuntu wese agomba gukorera kunguka, nta muntu wakagombye gukora ahomba no mu buhinzi n’ubworozi ntimukemere y’uko mukora muhomba, mukore ibintu neza mwubahiriza ibipimo bababwiye.”

Icyo aba bahinzi bombi baganiriye na MUHAZIYACU  bahuriyeho ni uko ubuhinzi bukozwe neza, ku bufatanye na Leta ibyo bahinze bakabibonera isoko, ngo ari umwuga mwiza kandi ugira amafaranga, bikanashimangirwa no kuba muri ibi by’icyorezo cya COVID-19, umusaruro w’ubuhinzi uri mu bifatiye runini ubukungu n’ubuzima by’igihugu.

Hitimana Seleman ni umuturage wemeza ko guhinga mu kajagari byamuteje igihombo
Muhayimana Jacqueline avuga ko kutubahiriza inama yahabwaga n’abashinzwe ubuhinzi yabigize umugani

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaKayonza

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Imibiri hafi 800 y’abazize Jenoside imaze gukurwa mu nkengero za Mugesera

Ngoma: Imibiri hafi 800 y’abazize Jenoside imaze gukurwa mu nkengero za Mugesera

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU