Mu nama mpuzabikorwa ngaruka mwaka y’Akarere ka Kayonza, abayobozi bo mu karere kuva ku rwego rw’isibo biyemeje gutegura neza inzira y’imihigo aho abaturage bakwiye gusobanukirwa imihigo kandi bakanamenya uko iyo mihigo yateguwe n’uko yeshejwe.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa 30 Gicurasi 2023, yareberaga hamwe aho bageze mu kwesa imihigo ya 2022/2023, banitegura gutangira neza imihigo y’umwaka utaha kandi buri wese abigizemo uruhare, iyi nama kandi iragaragaza udushya, gutsinda imihigo, umuryango utekanye, kubazwa inshingano ndetse n’umudugudu uzira icyaha.
Abitabiriye iyi nama barimo ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’inzego z’ibanze kuva ku isibo kugeza ku karere ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere, inzego z’umutekano, abikorera n’abayobozi b’amadini n’amotorero, biyemeje gutegura neza inzira y’imihigo.
Inzira y’imihigo ni uburyo bwo gusobanurira no gusobanukirwa imihigo, uko wakozwe n’akamaro kawo ku muturage, aha umuturage agomba kuba azi neza umuhigo yakorewe igihe watangiriye, uko uwo muhigo umeze ndetse n’akamaro umumariye nyuma yo kuwesa.
Bamwe muri aba bayobozi bemeza ko hari byinshi bamaze gusobanukirwa, ari nabyo bituma bihaye umwanya wo kurushaho gusobanurira abaturage inzira y’imihigo nkuko bivugwa Pasiteri Habarurema Justin, Umuyobozi wa Paruwasi ya Cyarubare muri EAR mu Murenge wa Kabare.
Yagize ati: “Mbere twari tuzi ko abaturage ari aba gitifu, ariko twamenye ko uriya muturage tumuhuriraho twese tugomba gufatanya n’abayobozi batowe mu nzego z’ibanze, dukangurira abantu kwesa imihigo no kuyisobanukirwa, gutanga mituweli no kugira isuku bakirinda amakimbirane baharanira kwiteza imbere; ibi byose ntibabigeraho bafitanye amakimbirane rero bagomba kuyirinda.”
Haguma Modeste ni Mutwarasibo mu Mudugudu wa Nyirampaka mu Kagari ka Kiyenzi mu Murenge wa Gahini, yemeza ko ntacyo yageraho abaturage ayobora bategeranye kandi bagahuza imbaraga.
Yakomeje agira ati: Kugira ngo abaturage basobanukirwe imihigo birasaba ko twe ubwacu tuyisobanukirwa neza, ibi bizatuma natwe tuyibasobanurira neza kurushaho.”
Umwe mu bakuru b’imidugudu ni Mukayuhi Speciose ni uwo mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Kawangire, ayoboye Umudugudu wa Rwempasha, yagize ati: “Tugiye kugenda turebe abaturage tubasobanurire inzira y’imihigo, natwe ibyo dushinzwe tugiye kubishyira mu bikorwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yashimye uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze bagira bafatanyije n’abaturage abasaba kongera imbaraga mu kunenyekanisha iyi mihigo mu baturage.
Yakomeje agira ati: “Uruhare rw’inzego zashyizweho izitorwa n’abaturage, izo nzego zose zifite icyo zivuze mu kurushaho guteza imbere ubuzima bw’abaturage.”
Iyi nama mpuzabikorwa yateguwe n’Akarere ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wako Never Again.
Akarere ka Kayonza gafite imihigo 106 kahigiye ko igomba kweswa ku gipimo cya 100% muri uyu mwaka w’imihigo wa 2022/2023.









