Mu Murenge wa Nyarubuye, hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyongerewe ubushobozi[Nyarubuye Medicalised Health Center] kizoroherereza abaturwanda b’abanyarwanda n’impunzi zo mu nkambi ya Mahama kubonera hafi serivisi z’ubuvuzi kandi zo ku rwego rw’ibitaro; kucyubaka no kugishyiramo ibikoresho bikazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari esheshatu.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2025, ubwo Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda ndetse n’uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda bifatanyaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu gushyira ibuye ry’ifatizo ku bikorwa byo kubaka ibi bitaro mu Murenge wa Nyarubuye.
Minisitiri uyobora Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, avuga ko kubaka ibi bitaro byaje mu rwego rwo gufasha abaturage baturiye inkambi ya Mahama ndetse n’impunzi, yemeza ko byatekerejwe mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage b’u Rwanda ndetse n’impunzi.
Yagize ati: “Kubaka ibi bitaro byatekerejwe na gahunda ya Leta yo guteza imbere ubuvuzi, harimo abaturage baturiye inkambi ya Mahama ariko harimo n’impunzi. Byose byatekerejwe binyuze mu nzego zitandukanye, nk’urwego rwa MINEMA twebwe dushinzwe impunzi kandi tukaba tugomba gufasha impunzi n’abazakiriye kugira ngo nabo bibafashe kwiteza imbere.”
Biteganyijwe ko ibi bitaro bizuzura mu kwezi kwa Kamena 2026, aho bizuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshanu, naho nihashyirwamo ibikoresho iyi ngengo y’imari ikazagera muri miliyari zisaga esheshatu.
Biteganyijwe ko hazivuriza abaturage bo mu mirenge ya Nyarubuye, Mahama, Nyamugari, Nasho, Mushikiri n’ahandi.
Bamwe mu baturage b’i Nyarubuye baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko mu gihe ibi bitaro bizaba byuzuye bizatuma bagera ku buvuzi mu buryo bworoshye, badakoze ingendo ndende.
Umutoni Rutazarira Chantal akaba ari impunzi yaturutse mu Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) mu kiganiro twagiranye yagize ati: “Abatuye mu nkambi ya Mahama twishimira ko mutugezaho ibikorwa by’iterambere kimwe n’abaturage basanzwe, ubundi wasangaga kubera ubwinshi bw’abatuye mu nkambi ya Mahama hari igihe Ibitaro bya Kirehe byagorwaga no kutwakira uko bikwiye, ariko kuri ubu twegerejwe ibi bitaro kandi kuhagera bizaba byoroshye. Turashimira Leta y’u Rwanda ku kuba ikomeje kutwitaho no kuduha ubuvuzi bugezweho.”
Mugemanyi Edson utuye mu Murenge wa Nyarubuye na we yagize ati: “Kuba ibi bitaro bije hano ni ikintu cyadushimishije cyane, kuko wasangaga hari serivise tutagira ku kigo nderabuzima, harimo nko kubaga ababyeyi, ariko ubu bagiye kucyongerera ubushobozi. Ubu byatugoraga kuko kuva hano ujya ku bitaro bikuru bisaba amafaranga menshi cyane kandi umurwayi uriyo ntabashe kwitabwaho uko bikwiye nko kuba twamugemurira.”
Ambasaderi w’Igihugu cya Denmark mu Rwanda, Casper Stenger Jensen yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba Leta y’u Rwanda ifitanye imikoranire na Denmark, yemeza ko uyu munsi hatewe intambwe ikomeye igena ahazaza heza ku buzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Iki ni ikimenyetso gikomeye cyo kwigira no kugira umuryango utekanye aho bigirira umumaro abaturage. Aha, hazaba hari serivise zitandukanye zo ku rwego rwo hejuru. Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo ya kabiri yo kwihutisha iterambere ya NST2 harimo kuba abaturage bagira ubuzima bwiza mu buryo bworoshye harwanywa igwingira mu bana n’ibindi, nk’igihugu cya Denmark twishimiye kuba turi kumwe na Leta y’u Rwanda muri urwo rugendo.”
Mu gihe imirimo yo kucyubaka izaba igeze ku musozo ibi bitaro bizaba biri ku rwego rw’Iibitaro, kizaba kinafite abaganga b’inzobere mu buvuzi.
Kubaka ibi bitaro ni gahunda imwe mu zigize umushinga Jya Mbere, uterwa inkunga na Banki y’Isi, ugamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’impunzi n’Abanyarwanda bazakiriye. Inkunga yatanzwe na Leta ya Denmark binyuze muri gahunda y’iki gihugu y’iterambere mpuzamahanga (DANIDA).
Biteganijwe ko Ikigo nderabuzima cya Nyarubuye nicyuzura kizaba gifite ibyumba bibiri bitangirwamo serivise zo kubaga, ibyumba byakira ababyeyi babyaye n’iby’abategereje kubyara, icyumba cyita ku bana bavutse batagejeje igihe, ahatangirwa serivise z’indembe n’iz’isuzuma, ndetse n’ibitanda 110 byo kwakira abarwayi.

















