Abaturage bo mu Kagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura w’Akarere Ka Gatsibo basaba ko bakemurirwa ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ukunze kubura wanaza ukaza udahagije bitewe na transifo yapfuye ntisimbuzwe, bigatuma badashobora gukoresha ibikoresho byabo bijyanye n’ubucuruzi ndetse no mu ngo aho batuye umuriro ukabura.
Abaturage bavuga ko mu myaka ibiri ishize transifo imwe muri ebyiri bari bafite muri aka gace yapfuye, abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) bakaza bakayitwara bababwira ko bazayisimbuza indi ariko ntibikorwe kugeza na n’ubu, bakavuga ko kandi kuba umuriro bafite uza udahagije bibatera igihombo mu mikorere yabo.
Nubwo bimeze bityo ariko, Akarere ka Gatsibo gafite intego ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026-2027 uzajya kurangira nibura abaturage ku kigero cya 90% bafite umuriro w’amashanyarazi.
Biteganyijwe ko binyuze mu mushinga (RUEAP) ku bufatanye n’Akarere abagera ku bihumbi 40 bazahabwa umuriro w’amashanyarazi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026-2027.
Umuvugizi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) Geoffrey Zawadi yemeza ko ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke abaturage b’i Muhura bafite REG ikizi kandi ko bari kugikurikirana vuba kizaba cyakemutse.
Aragira ati: “Hari rwiyemezamirimo urimo gukora imirimo igamije gutanga igisubizo cy’umuriro udahagije cyangwa utagera kuri bose mu karere ka Gatsibo. Turizera ko uwo mushinga uzaba wasoje imirimo hagati mu mwaka utaha, ariko hagati aho mu rwego rwo kurinda ibikoresho byabo byakwangirika bitewe n’igenda n’igaruka ry’umuriro, abaturage tubagira inama yo gushaka ibyuma byabugenewe bipima umuriro w’ibikoresho byabo.”
Niyomugabo Antoine afite salo yogosha mu Kagari ka Mamfu avuga ko kubera ubuke bw’umuriro ugenda uza ibice bice ndetse ukanabateza ibihombo, ati: “Kuva batwara transifo umuriro ugenda uza ibice, ukabona mu nzu imwe urimo ahandi ntawuhari, iyo hari uwakije imashini isya umuriro urazima ukamara nk’isaha utaragaruka, n’aho ugarukiye waba ufite ibikoresho by’umuriro bigahita bishya, usanga abantu birirwa bagura amatara buri munsi, nka njye se niba nogosha nkamara icyumweru ntogoshe kandi nkodesha, usanga nta kintu bimariye kuko usanga abantu barakinze, abakeneye gushesha barabuze aho bashesha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko bari gukorana n’abafatanyabikorwa ndetse n’inzego bireba mu gukwirakwiza amashanyarazi mu karere kose kandi ko nta gice kizasigara kidafite umuriro kandi ufite imbaraga.
Aragira ati: “Hari umushinga turimo gukorana kandi uzakora mu mirenge yose, inyigo y’uko bizakorwa yararangiye aho abantu batuye, ahari ibikorwa bizana ubukungu mu buzima bw’abantu nka za santere z’ubucuruzi, ndetse n’ahari inganda. Nta kagari katakozwemo inyigo cyeretse abatuye ahantu hatari ibikorwa by’imiturire, kandi ikiza kibirimo ni uko aho twari dusanzwe dufite umuyoboro wa single phase hazajya umuyoboro wa three phase kugira ngo abaturage bashobore kuba bakoresha amashanyarazi no mu bindi bikorwa by’ubukungu.”
Kugeza kuri ubu ikigero cy’abafite umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Gatsibo kiri ku ijanisha rya 70.2 by’abafite umuriro w’amashanyarazi, aho abacana umuriro uturuka ku mirasire y’izuba bangana na 32.7%, naho abafite umuriro w’amashanyarazi usanzwe bagera kuri 37.5%.







