MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Minisitiri Gasana yibukije abatuye Tabagwe ibyo bakwiriye kwirinda

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
31/05/2023
Minisitiri w'Umutekano Gasana Alfred

Minisitiri w'Umutekano Gasana Alfred

Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred yasabye abaturage bo mu Murenge wa Tabagwe kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima abibutsa ko umurenge wabo ufitanye isano n’Inkotanyi zabohoye igihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, ubwo yitabiraga Inteko rusange y’abaturage yabereye muri uyu murenge.

Minisitiri Gasana yabwiye abaturage ba Tabagwe kwibuka amateka bafitanye n’ubuzima bw’igihugu, abasaba kwitwararika bakajya bubahiriza n’inama ubuyobozi bubagira.

Yagize ati: “Mukwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’umuntu, kandi mugomba kubaka uyu murenge wa Tabagwe kubera ko ni umurenge ntangarugero ufitanye amateka n’ubuzima bw’igihugu, mwese murabizi ko kugira ngo tube tugeze aho turi uyu munsi, byatangiriye muri uyu murenge.”

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimiye izi mpanuro baniyemeza kutazatatira igihango bafitanye n’igihugu baniyemeza guteza imbere umurenge wabo.

Mparirwa Bonaventure utuye mu Kagari ka Gishuro avuga ko amateka y’igihugu ayazi ko kugira ngo u Rwanda rube rumeze uko ruri uyu munsi byatangiriye ku cyitwa agasintametero kandi ni muri Tabagwe.

Yagize ati: “U Rwanda kuba rumeze neza ubu byatangiriye ku gasantimetero kandi nihano haruguru Gikoba ni muri Tabagwe, kuba rero Minisitiri yongeye kutwibutsa amateka dufitanye n’igihugu, nukumenyako kubaka Tabagwe yacu nabyo bitureba.”

Kembabazi Phionah uri mu myaka y’urubyiruko we avuga ko kuba Minisitiri abibutsa kubaka Tabagwe nk’ahantu habitse amateka yo kubohora igihugu hari icyo biba biba bisobanuye.

Yagize ati: “Nk’urubyiruko iyo Minisitiri atwibukije amateka umurenge wacu ufitanye n’igihugu, bisobanuye ibintu byinshi, kwihangana no guhatana kugeza ugeze kucyo wifuza, kuba dufite ubuzima bwiza byarahereye aha, Tabagwe ni ukuyigira umurenge ntangarugero.”

Umurenge wa Tabagwe niwo urimo indake ya Gikoba Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabayemo ubwo yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, aho bari bari ingabo zahoze ari iza Ex-FAR zimaze kubona ko zitazatsimbura Inkotanyi aho hantu mu rwego rwo kwikura mu kimwaro zavuzeko aho ingabo z’inkotanyi zafashe ari agasantimetero ntacyo kabamarira.

Ni mu gihe ari ho hatumye Paul Kagame wayoboraga ingabo za RPA we n’abo bari bafatanyije bahateguriraga urugamba, binatuma bagera ku ntsinzi yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abaturage bishimiye Ikigo nderabuzima cya Gasetsa

Ngoma: Abaturage bishimiye Ikigo nderabuzima cya Gasetsa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU