Abatuye mu Kagari ka Marimba, mu Murenge wa Kabarore, w’Akarere ka Gatsibo, basabye kubakirwa isoko ribafasha kubona aho bahahira no kugurishiriza umusaruro w’ubuhinzi, naho abo mu midugudu ya Rutenderi na Rwimbogo basaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi kugira ngo babashe kwihutisha ibikorwa bibateza imbere.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026 mu gikorwa cyo gutangiza Ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, ingengo y’imari n’imihigo y’umwaka wa 2027-2028 ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, cyabereye mu Kagari ka Marimba mu Murenge wa Kabarore.
Uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti: “Igenamigambi rishingiye ku muturage, umusingi w’iterambere rirambye.”
Ni umwanya abaturage bahawe wo kugaragaza ibyifuzo byabo n’ibikorwa bakeneye kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Mazimpaka Norbert, utuye mu Kagari ka Marimba avuga ko kubakirwa isoko byabafasha kubona aho bahahira no kugurishiriza umusaruro w’ibyo bejeje, ati: “Dukeneye ko mwatwubakira isoko hano mu Kagari kacu, kugira ngo tujye tubona aho duhahira ndetse n’aho tugurisha umusaruro w’ibyo tweza.”
Ikindi kibazo abaturage bagaragaje ni ikijyanye n’umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba, bavuga ko ubahenda kandi ntubashe kumara igihe kirekire.
Baziruwihoreye Jean de Dieu, utuye mu Mudugudu wa Rutenderi, mu Kagari ka Marimba, avuga ko umuriro bakoresha ubatwara amafaranga menshi, bityo bagasaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi usanzwe kugira ngo ubafashe mu bikorwa by’iterambere.
Yagize ati: “Dufite ikibazo cy’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba uduhenda cyane ku buryo umuriro w’amafaranga 1000 utamara iminsi itanu, turasaba ko twahabwa umuriro w’amashanyarazi usanzwe kugira ngo bijye bidufasha gukora ibikorwa biduteza imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yabijeje ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemurwa, asobanura ko hari umushinga wo guhuza imiyoboro y’amashanyarazi kugira ngo abatuye muri aka gace bahindurirwe uburyo bakoresha.
Aragira ati: “Abakoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba bo mu Mudugudu wa Rutenderi, Dufite umushinga wo guhuza imiyoboro, aho tuzahindura umuyoboro ukava ku mirasire y’izuba ugakoresha umuriro w’amashanyarazi.”
Ku kibazo cy’isoko, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko bagiye gushaka uburyo ryubakwa, nubwo ryaba ritari isoko rinini.
Aragira ati: “Ikijyanye n’isoko tugiye gushaka uko twakubaka isoko n’iyo ryaba atari isoko rinini tukaba twakubaka isoko rito bita ‘selling point’ kandi naryo rirafasha.”
Mu Karere ka Gatsibo, hari ibikorwa by’iterambere byagarutsweho nk’ibyakozwe mu igenamigambi abaturage bagizemo uruhare. Muri byo harimo Ibitaro by’Akarere bya Ngarama, biherereye mu Murenge wa Ngarama, imiyoboro y’amazi ya Minago na Gihengeri, ndetse n’uruhanda rw’amazi rwa Muhazi.
Ibyifuzo by’abatuye Marimba bigaragaza ko bagikeneye ibikorwaremezo byabafasha kunoza ubucuruzi, kongera agaciro k’umusaruro w’ubuhinzi no kubona serivisi z’amashanyarazi zihendutse kandi zibafasha kwiteza imbere.
Abaturage biteze ko ibyo basabye bizitabwaho mu igenamigambi ry’umwaka wa 2027-2028, kugira ngo ibikorwa bizashyirwa mu ngengo y’imari bizabe bishingiye ku bibazo bafite n’ibyifuzo byabo.







