MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
14/10/2026
Niyongira Froduard atanga ubuhamya bw'ukuntu inzoga z'ibyuma zatumaga atareba neza

Niyongira Froduard atanga ubuhamya bw'ukuntu inzoga z'ibyuma zatumaga atareba neza

Niyongira Froduard, utuye mu Kagari ka Marimba, mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, avuga ko nyuma yo kureka kunywa inzoga z’ibyuma, ubuzima bwe bwahindutse ku buryo ubu ashobora kureba muri telefone ye akabona umuntu ashaka guhamagara, mu gihe mbere yari yarageze aho atabasha kureba abantu banditse muri telefone ye.

Niyongira avuga ko kunywa izi nzoga byari byaramugizeho ingaruka zikomeye, ku buryo atabashaga kureba neza, ashimira ubuyobozi bwafashe ingamba zo guca inzoga z’ibyuma, avuga ko iyo bitaba ibyo byemezo, ashobora kuba yarakomeje kugira ibibazo by’ubuzima ndetse ko ubu aba atakibasha kureba nk’uko byagiye bigendekera abandi.

Agira ati: “Aho narekeye ibyuma nsigaye ndeba muri telefone nkareba nomero y’izina ry’umuntu  nshaka guhamagara, sinkikenera uwo kumfasha ubu ndareba neza. Nashishikariza abandi ko dukwiye gufatanya inzoga z’ibyuma zigacika burundu, twabona ukibifite tukamuganiriza tukamuha inama byakwanga tukitabaza inzego z’ubuyobozi.”

Niyongira avuga ko kuva inzoga z’ibyuma zacibwa mu Kagari ka Marimba hari impinduka nziza zigaragara mu mibereho y’abaturage, haba mu kwitabira inama z’ubuyobozi no mu mibanire y’imiryango, ati: “Nyuma y’uko ibyuma biciwe hano mu Kagari kacu, abaturage turasa neza, ubuyobozi burahamagara inama abaturage tukitabira, ntushobora kumva abarara barwana nka mbere, mu bibazo ubuyobozi bwakira, ibijyanye n’urugomo ruturutse ku businzi ntibikiharangwa. Naho mbere hari abantu bari bameze nk’abacitse mu rugo, ubuzima bwabo ari ukwibera mu nzoga gusa, yataha agataha ari intonganya gusa; ariko ubu imiryango yarongeye irasabana, ubu ni amahoro mu miryango.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko nubwo hakiri ibisigisigi by’inzoga z’ibyuma, hari intambwe imaze guterwa binyuze mu bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage,  ati: “Nubwo hakiri ibisigisigi ariko turashimira abaturage ko twafatanyije mu rugamba rwo guca ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge, hari izindi zituruka hanze y’Igihugu cyacu zitwa Zebura zinjira mu Gihugu, ariko na zo ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage turakora ibishoboka byose ngo na zo zicike, by’umwihariko duherutse gufata toni eshatu za Zebura zari zinjiye mu Gihugu. Turakangurira abaturage gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi ibyuma aho biri bicike ndetse kandi n’abanywa inzoga banywe mu rugero.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bushimangira ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ari ingenzi mu gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge, kugira ngo hirindwe ingaruka zishobora kugira ku buzima bw’abazinywa no ku mibanire yabo mu miryango.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU