Nyuma y’amahugurwa y’ibyumweru 15 bahugurwa ku buzima bwo mu mutwe, ababyeyi b’Intwaza baba mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera bavuga ko amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe yabafashije kurwanya imitekerereze mibi ibasubiza imyuna no kwigunga, bashimira Imbuto Faundation na AVEGA babahaye aya mahugurwa yo kwi.
Aya mahugurwa y’iminsi 15 yasojwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2026, akaba yaraberaga mu Rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera.
Bamwe mu babyeyi baba muri uru rugo bitabiriye amahugurwa, bagaragaje ko byabafashije guhinduka mu mitekerereze no kudaheranwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kansayisa Theophila ni umubyeyi w’Intwaza uba mu Mpinganzima ya Bugesera, yagize ati: “Kuba twarahawe aya mahugurwa ku bumenyi bw’ubuzima bwo mu mutwe, byadufashije kwirinda kwigunga no kugira imitekerereze mibi idusubiza inyuma ndetse no kwirinda guheranwa n’amatega ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri make twagize ibiganiro bitandukanye bidufasha kurushaho kugira indangagaciro zo gutabarana, gufashanya ndetse no gukorera hamwe.”
Yakomeje agira ati: “Ubudaheranwa bwubatswe binyuze ku rubuga buzafasha abatuye muri uru rugo, kandi twiteguye kutadohoka ku mbaraga dukuye ku rubuga Baho Neza.”
Murorunkwere Julienne, Umukozi wa AVEGA ushinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Karere ka Bugesera, agaragaza zimwe mu nyigisho bitayeho mu biganiro ku buzima bwo mu mutwe. Ashimangira kandi ko izi nyigisho zizagera ku baturage benshi ngo kuko zikenewe mu muryango Nyarwanda.
Ati: “Iyi gahunda ya Baho Neza, yerekana ihuriro ry’ibikorwa biteganyijwe muri uku kwezi harimo kuzirikana ku buzima bwo mu mutwe n’ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubudaheranwa n’imyitozo itandukanye ibera ku rubuga baho neza twakoze mu byumweru 15. Muri icyo gihe kingana n’ibyumweru 15, twibanze mu nyigisho zo kugira urukundo, umuco wo gusurana, gutabarana, kugira indangagaciro, gukorera hamwe ndetse no kutigunga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye abateguye Urubuga Baho Neza, rugamije guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.
Ati: “Ni byiza kwita ku buzima bwacu bwo mu mutwe kuko ubuzima bwo mu mutwe bushobora gutuma n’ubundi buzima bwose butamera neza. Iyo umuntu afite ubuzima bwo mu mutwe butameze neza, ahora mu maganya. Rero twishimira kandi ko iki gikorwa kibaye mu gihe turi mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.”
Yokomeje agira ati: “Ndabasaba ko ubuzima bwanyu bwo mu mutwe mukomeza kububungabunga bukaba bwiza ntibuzasubire inyuma.”
Muri izo nyigisho bahawe, harimo bakora ibafasha kwisuzuma, kurema ubumwe, kongera gusuzuma uruhare rwabo ku buzima no kumenya amahitamo yabo ndetse no gusigasira ibyagezweho.










