Mu ruzinduko itsinda ry’Abasenateri rimazemo iminsi mu Karere ka Nyagatare hagamijwe kureba imibereho y’abageze mu zabukuru n’abahawe pansiyo, hagaragaye ijwi rikomeye ry’aba baturage bafatwa nk’abanyantege nke, bavuga ko bakwiye guhabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu bijyanye no kubona inguzanyo mu mabanki kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere.
Muri uru ruzinduko, Abasenateri baganiriye n’abasaza n’abakecuru bo mu bice bitandukanye by’Akarere, maze bamwe muri bo bagaragaza ko bahura n’imbogamizi zikomeye mu gihe bashaka kubona inguzanyo mu bigo by’imari.
Benshi bavuga ko amabanki ababwira ko bafite imyaka myinshi bityo ko batagira ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo mu gihe cyateganyijwe, ndetse ko n’ubwishingizi bwabo bw’akazi buba bwararangiye.
Munyeshuri Charles, umwe mu bageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Nyagatare, ni umworozi umaze imyaka myinshi muri uyu mwuga. Avuga ko afite imishinga yiteguye gukora mu rwego rwo kwiteza imbere no gufasha umuryango we ndetse agaha akazi b’abakiri bato, ariko akabangamirwa no kubura aho yakwaka amafaranga kubera impamvu y’imyaka.
Ati: “Njye ndi umworozi kandi ndacyashoboye gukora. Mfite umushinga w’amatungo nifuza kwagura, ariko iyo ngeze kuri banki bansubiza ko mfite imyaka myinshi. Birababaje kubona umushinga ushoboye wabuzwa iterambere kubera imyaka gusa.”
Bafaki Félix, undi musaza wagaragaje ko nubwo bafite imyaka myinshi, hari byinshi bakora n’imishinga myinshi batekereza ariko bakabura imiryango ibafungukira.
Ati: “Iyo tugeze ku mabanki batubwira ko tutazabasha kwishyura. Ariko se ko tubona abageze mu zabukuru mu bihugu byinshi bikomeye bakora imishinga minini, kuki natwe tutabikora? Icyo dusaba ni amahirwe angana.”
Aba bombi basabye Abasenateri ko bajya inama n’izindi nzego z’imari, hagashakwa uburyo bwihariye bwo korohereza abageze mu zabukuru kubona inguzanyo, haba mu buryo bw’ingwate, ubwishingizi cyangwa gahunda zabugenewe.
Umwe mu Basenateri bari muri uru ruzinduko, Umuhire Adrie yashimye ubutwari bw’aba basaza bagaragaza ubushake bwo gukora, avuga ko ubutumwa bwabo bwakiriwe kandi buzasuzumwa mu rwego rwo kureba uko abageze mu zabukuru bahabwa uburyo buboneye bwo kwiteza imbere.
Ati: “Umuntu iyo agiye mu biruhuko by’izabukuru afite myaka 65 ntibivuze ko atakibasha gukora. Iterambere rirambye rishingira no ku mbaraga z’abantu bose, kandi n’abageze mu zabukuru ni igice gikomeye cy’umuryango Nyarwanda kuko niba badufasha gutekereza bitewe n’uburambe baba bafite, gahunda ni ukureba no gukurikirana uko byashyirwaho umurongo.”
Ibarura rusange ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko Akarere ka Nyagatare kari ku isonga mu kugira umubare munini w’abageze mu zabukuru mu Rwanda, kuko basaga ibihumbi 35.
Ni umubare munini ugaragaza ko hakwiye gukomezwa gahunda zihariye zibafasha nk’abasaza n’abakecuru, ibintu baheraho basaba ko Leta n’amabanki byashyiraho politiki iborohereza nabo kubona inguzanyo, kugira ngo batabaho bateze amaboko ahubwo bagire uruhare mu iterambere binyuze mu bumenyi, uburambe n’imishinga bafite.









