MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ruberandinda amaze imyaka 25 yishyuza ibihumbi 600Frw ‘byatumye n’abana be batiga’

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
19/11/2025

Ruberandinda Ildephonse wo ku mu Murenge wa Gashanda, Akarere ka Ngoma arasaba ubuyobozi kumurenganura nyuma y’imyaka 26 aregera ingurane ku hashyizwe ibigega by’amazi kuva muri 2000; avuga ko byamugizeho ingaruka zirimo kuba abana be batarigeze bakandangira mu ishuri.

Uyu Ruberandinda Ildephonse w’imyaka 62 utuye mu Mudugudu wa Rwanyamigono, Akagari ka Giseri, Umurenge wa Gashanda, araregera ingurane ku butaka bwe bwagonzwe n’ibigega, aragira ati: “Ubutaka bwanjye bwagize amahirwe buza gukorerwaho ibikorwaremezo hashyirwamo ibigega by’amazi bibiri, amazu abiri arimo moteri, ivomo n’ikibuga abantu bavomeraho, hashize imyaka 26; nagiye nsaba ingurane nyisirisimbaho ariko sinabasha kuyibona.”

Yavuze ko abayobozi bahora bamusiragiza kuva muri 2000, ati’ “Abayobozi bose b’uturere bagiye bajyaho bagiye banyereka ko nta kibazo mfite bazayimpa, ndabyibuka neza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aza i Zaza muri 2016 Meya wari uriho Niyotwagira François yanyijeje ko ntari bumare iminsi irenze itatu ntabonye ingurane.”

Akomeza agira ati: “Sinayibonye, ahubwo nyuma yaje gusimburwa n’undi Meya nawe ampa icyizere, gusa ntibyagira icyo bimarira kugeza n’uyu munsi dufite undi Meya wa gatatu, nawe maze kucyimubwiraho inshuro eshatu ambwira ngo nihangane ngo arimo aragikurikirana.”

Ubwo butaka bwari ubwo ngo bashyizwemo bungana na metero 30 kuri 50.

Ruberandinda avuga ko yagiye k’ushinzwe ubutaka mu Karere n’umugenagaciro bamubwira ko yamubariye ibihumbi 622 n’amafaranga 20Frw. Ariko akagira ati: “Nubwo aribyo basanzwe kuri dosiye, gusa ku bwanjye sibyo bakabaye banyishyura kuko imyaka ishize umuntu waguze inka icyo gihe ibyaye nka karindwi, ibikorwa byarimo mba narabikubyemo ibindi bintu.”

Akomeza avuga ko ubu hashyize imyaka itatu ahagaritse kubyirukamo cyane kuko ngo yabonaga adafashwa ariko ubutaka baje no kububarura kuri Leta, bamubwira guhinduza ibyangombwa agakuraho ubwo butaka. Gusa avuga ko uku gusiragizwa imyaka 26 byamugizeho ingaruka, ati: “Ubu nta mwana wanjye wize mu bana batatu
nsigaranye kuko ubushobozi bwinshi nabukuraga aho, nanjye imibereho sinabayeho neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko ikibazo cye bagiye kugikurikirana byimbitse, ati: “Buriya itegeko rya 2019 ryasohotse rivuga ko buri muturage wese igikoze ku mutungo we cyigomba kwishyurwa, ariko mbere 1995 muri za 2000 hagati aho Abanyarwanda bashatse kugira ngo dukemure ikibazo cy’imiturire no kubaka ibikorwaremezo, hari uwavugaga ngo njyewe ndatanga aho umuhanda unyura, njyewe ndatanga ahajya ishuri.”

Visi Meya Mapambano akomeza agira ati: “Nyuma aho itegeko risohotse rivuga ko buri muntu wese agomba kwishyurwa na wa wundi witanze ku bushake bwe agashaka ko yishyurwa kandi yarafashaga, n’icyo kibazo cya bariya. Icyo tuvuga ni uko iyo dusanze ibikorwa byaratwaye ahantu hanini ku buryo byatera umuturage igihombo no kuba byamujyana mu mibereho mibi icyo gihe tubyigaho; ni nacyo kigiye gikorwa tukareba niba aho hantu haramugizeho ingaruka, biracyasuzumwa ngo turebe.”

Ruberandinda Ildephonse ( ubanza iburyo)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abanya-Kirehe bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa ni 80.7% 

Abanya-Kirehe bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa ni 80.7% 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU