Abaturage 1,037,292 bo mu Ntara y’Iburasirazuba ntibarabarwa mu bafite ubwishingizi bw’ubuvuzi bwa Mituweli bw’uyu mwaka, mu gihe abandi 203,798 bamaze kwishyura igice cy’umusanzu ariko bataruzuza ibisabwa kugira ngo bemererwe gukoresha ubwo bwishingizi.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 29 Ukwakira 2026, mu muhango wo guhemba uturere twitwaye neza mu kwitabira gahunda za Mituweli n’Ejo Heza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr.Jeanne Nyirahabimana, yabwiye MUHAZIYACU ko hakenewe kwegera abaturage kugira ngo hamenyekane abamaze kwishyura umusanzu wose, abawishyuye igice n’abatarawutanga.
Yavuze ko imwe mu ngamba zizashyirwamo imbaraga ari ugusura ingo hagamijwe kumenya uko buri muryango uhagaze no gushaka ibisubizo byatuma abaturage bose bitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati: “Byagaragaye ko aho tugeze uyu munsi hari abaturage batarajya muri Mituweli, aho rero niho tugiye gushyira imbaraga tugende urugo ku rundi, tumenye ngo aba barishyuye ijana ku ijana, aba ntibarishyura. Igikenewe hano ni ugusobanurira abaturage bakumva neza umumaro gahunda ya Mituweli ibafitiye.”
Yongeyeho ko gusobanurira abaturage akamaro ka Mituweli no gukurikirana uko bishyura bizafasha kongera umubare w’abafite ubwishingizi bw’ubuvuzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko kuba aka karere karabaye aka mbere mu Ntara y’Iburasirazuba mu kwitabira Mituweli mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025–2026, byagizwemo uruhare n’amatsinda y’abaturage bishyira hamwe kugira ngo bafashanye no kwizigamira.
Yagize ati: “Mu Karere ka Kirehe kugira ngo tubashe kugera ku mwanya wa Kane ku rwego rw’Igihugu no ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba byahereye ku kubaka amatsinda ahereye ku ngo zituranye, hanyuma abaturage baturanye bakishyira hamwe, bagashyiraho ubuyobozi, bagafashanya ariko noneho bahereye ku miryango ifite ubushobozi buke, gusa hakabaho kwita cyane ku gihe abaturage baba bafite amafaranga.”
Yakomeje avuga ko kuba Kirehe ari akarere gashingiye cyane ku buhinzi, amatsinda y’abaturage afasha imiryango kwizigamira cyane mu gihe cy’isarura, igihe abahinzi baba bafite amafaranga ava mu musaruro wabo.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko Mituweli ibafasha kubona ubuvuzi igihe barwaye cyangwa bahuye n’impanuka, kuko ituma batishyura amafaranga yose yo kwivuza ku giti cyabo.
Nikuze Claudine, utuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko yamenye agaciro ka Mituweli nyuma yo gukora impanuka akagwa muri ruhurura, akitabwaho n’abaganga.
Yagize ati: “Mituweli ni nziza, kubera ko iyo ugize ibibazo by’uburwayi bakuvurira kuri make kuko uba waratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ariko iyo utatanze umusanzu, wiyishyurira ijana ku ijana, ni amafaranga menshi rero. Nigeze gukora impanuka nikubita muri ruhurura, ntabarwa no kuba naratanze ubwisungane mu kwivuza kuko bahise bamvura vuba; urumva rero iyo mba ntarayitanze sinari kuba naravuwe.”
Mukamusana Dative na we yavuze ko Mituweli yamufashije igihe umugabo we yari arembye bikomeye, agahabwa ubuvuzi burimo kongererwa umwuka.
Yagize ati: “Mituweli irafasha kuko ntawuterwa yiteguye, ariko isaha n’isaha iyo urwaje umwana warayitanze, iragutabara byihuse. Ikintu cyambayeho nkahita mbona agaciro ka Mituweli ni uko umugabo wanjye yigeze kurwara agera ku rwego barinda kumwongerera umwuka, urumva iyo mba ntarayitanze yari guhera mu bitaro kuko sinari kubona amafaranga amukurayo.”
Imibare yagaragajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize-RSSB yerekeye ubwishingizi bw’ubuvuzi bwa Mituweli bwa 2026-2027 igaragaza ko kugeza ku wa 26 Ukwakira 2026, ubwitabire muri iyi gahunda mu Ntara y’Iburasirazuba bwari kuri 71,6%, mu gihe ku rwego rw’Igihugu bwari kuri 76,5%.
Mu turere turindwi tugize iyi ntara, Kirehe ni yo yari imbere n’ubwitabire bwa 79,1%, ikurikirwa na Ngoma yari kuri 78,5%. Nyagatare yari kuri 70,4%, Rwamagana kuri 69,8%, Kayonza kuri 69,5%, Bugesera kuri 68,6%, mu gihe Gatsibo yari ifite ubwitabire bwo hasi bwa 68,3%.
Ku rundi ruhande, imibare y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025–2026 warangiye ku wa 30 Kamena 2026, igaragaza ko Kirehe yari ifite ubwitabire bwa 95,3%, Ngoma na Rwamagana buri karere gafite 92,5%, Kayonza 87,9%, Nyagatare 83,6%, Gatsibo 83,2%, na Bugesera 81,2%.
Iyi mibare igaragaza ko ubwitabire bwa Mituweli bwagabanutse mu turere twose uko ari turindwi mu mibare y’agateganyo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2026–2027 ugereranyije n’iy’umwaka wabanje.
Intara y’Iburasirazuba ivuga ko gukurikirana ingo no gusobanurira abaturage akamaro k’ubwisungane mu kwivuza ari zimwe mu ngamba zitezweho gufasha kongera ubwitabire, kugira ngo abaturage benshi babashe kubona ubuvuzi batikoreye umutwaro ukabije w’amafaranga.






