MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Imiryango 10 yasezeranye byemewe n’amategeko, inorozwa amatungo magufi

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
28/10/2026

Imwe mu miryango yo mu Karere ka Nyagatare yabanaga itari yarasezeranye byemewe n’amategeko yasezeranye ku mugaragaro maze inahabwa ihene ndetse n’ibiryamirwa birimo matera, amashuka ndetse n’icyo kwiyorosa mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere no guteza imbere ubuzima bw’abana bayo.

Ibi byabaye kuri uyu wa 28 Ukwakira 2026, aho imiryango 10 yasezeranye byemewe n’amategeko bigakorerwa mu Murenge wa Nyagatare.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwageneye ubutumwa abasezeranye bubibutsa ko bagomba kwirinda imwe mu mico ikunze gusenyera abantu irimo gucana inyuma, amakimbirane mu muryango no guharika.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet, yagize ati: “Turabashimira kuba mwebwe mwarahisemo gusezerana kuko dufite abandi batabyemeye, rero turabibutsa ko mukwiye kurangwa n’ubumwe mu ngo zanyu mukirinda amakimbirane, gucana inyuma ndetse n’ubuharike ahubwo mugaharanira iterambere ry’umuryango wanyu n’abana banyu muri rusange.”

Yongeye ati: “Turashimira abafatanyabikorwa babashije kubigisha none mukaba mwasezeranye, turabashimira kandi ko batekereje kubaha n’ibindi bikoresho no kuboroza mu rwego rwo kubazamurira ubushobozi, ibyo muhawe rero murasabwa kubifata neza, ihene mworojwe mukazitaho kuko tuzajya tuza kuzisura kugira ngo turebe uko muzitaho, turabasaba kugira umuco w’isuku, matera n’ibiryamirwa muhawe bibabere imbarutso yo kwimakaza umuco w’isuku mu miryango yanyu.”

Imwe mu miryango yasezeranye byemewe n’amategeko iganira na MUHAZIYACU yavuze ko yishimiye kuba yasezeranye,

Umuryango wa Habimana John na Kayigire Florence wagize uti: “Turishimye cyane kuba uyu munsi tubaye umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko, ubuyobozi bwacu bwadusabye kurangwa n’ubumwe kandi koko ibyo nibyo bikwiye kuturanga, uyu munsi duhawe ihene yo korora ndetse n’ibindi bikoresho, ni ibikorwa twishimiye kandi natwe tubijeje ko tuzabibungabunga uko bikwiye.”

Umuryango wa Bikorimana Emmanuel na Mukamurigo Christine nabo bagize bati: “Turashimira ubuyobozi bwacu bwadufashije kudusezeranya none ubu tukaba tubaye umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko, ibyo duhawe bigiye kudufasha mu kuzamura ubushobozi n’imibereho myiza y’umuryango wacu kandi nk’uko ubuyobozi bwabidusabye tuzaharanira kugira umuryango mwiza cyane ko ariwo shingiro ry’igihugu.”

Umuryango wa Hakuza Peter na Niyonizeye Marie Alice nabo bagize bati: “Turashimira ubuyobozi budahwema kutuzanira ibyiza no kutwitaho nk’Abanyarwanda, tworojwe ihene ndetse duhawe n’ibiryamirwa, ni igikorwa cyiza kandi dushimira ubuyobozi bwacu budahwema kudufasha kuzamura imibereho myiza yacu.”

Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwibukije abaturage ko ihene bahawe badakwiye kuzajya bararana nazo mu nzu kuko mu rwego rwo kunoza isuku bitemewe kurarana n’amatungo mu nzu.

Bunabibutsa ko ari inshingano zabo kwita ku bana, abateshutse ku nshingano bakazigarukaho ndetse ko banakwiye gukurikirana imibereho yabo.

Muri rusange imiryango igera ku 10 niyo yasezeranye byemewe n’amategeko, ibi bikaba byakozwe ku bufatanye bw’Akarere na SOS Rwanda binyuze mu mushinga witwa Seruka ugamije kurwanya no gukumira ubuzererezi mu bana batoya.

Muri rusange uretse kuba hasezeranye imiryango 10, abaturage banorojwe ihene zigera kuri 65 barimo n’aba basezeranye, uretse abo kandi hari n’ abahawe ibigega bifata amazi y’imvura bigera kuri 18 bifite ubuhobozi bwo kubika litiro 2000 z’amazi.

Imiryango yasezeranye yahawe ibiryamirwa birimo matera n’ibyo kwiyorosa
Imiryango yasezeranye yanorojwe ihene
Bamwe mu baturage bahawe ibigega bifata amazi y’imvura
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet yasabye abasezeranye kurangwa n’ubumwe mu miryango yabo
Imiryango 10 yasezeranye kubana byemewe n’amategeko

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Kirehe: Abaturage 46 boherejwe kwa muganga kubera kubatwa n’inzoga
Ubuzima

Kirehe: Abaturage 46 boherejwe kwa muganga kubera kubatwa n’inzoga

28/10/2026
Abapolisi bashya 1,652 basoje amahugurwa y’ibanze
Umutekano

Abapolisi bashya 1,652 basoje amahugurwa y’ibanze

28/10/2026
Bamporiki yahawe inshingano nshya nyuma y’imyaka ibiri afunguwe
Politiki

Bamporiki yahawe inshingano nshya nyuma y’imyaka ibiri afunguwe

27/10/2026
Rwamagana: Amatsinda 17 ya Mvura Nkuvure yahawe inkunga ya miliyoni 16.6 Frw
Amakuru

Rwamagana: Amatsinda 17 ya Mvura Nkuvure yahawe inkunga ya miliyoni 16.6 Frw

27/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU