MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abapolisi bashya 1,652 basoje amahugurwa y’ibanze

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
28/10/2026

Abapolisi bashya 1,652 basoje amahugurwa y’ibanze y’amezi 10 mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, aho bagize icyiciro cya 22 cyinjijwe mu kazi kuri uyu wa 28 Ukwakira 2026.

Muri abo bapolisi, abagabo ni 1,315, mu gihe abagore ari 337.

Abagera kuri 60 bazakorera mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), naho 40 bakazajya mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, wayoboye umuhango wo kubinjiza mu kazi, yavuze ko nubwo umutekano w’u Rwanda muri rusange wifashe neza, hakiri ibyaha bisaba imbaraga z’inzego z’umutekano kugira ngo bikumirwe kandi birwanywe.

Yagize ati: “Haracyagaragara ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’ibyo tumaze iminsi turwanya birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, ubujura, gukubita no gukomeretsa, impanuka zo mu muhanda n’ibindi bibazo bihungabanya imibereho myiza n’umutekano by’abaturage bacu mu buryo butandukanye ndetse n’ibyaha bijyana n’iterambere ry’ikoranabuhanga.”

Dr. Biruta yavuze ko imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga muri rusange, bishobora gukoreshwa mu bikorwa byubaka cyangwa ibisenya, bityo ko Abapolisi bagomba kugira ubumenyi buhagije bwo guhangana n’ibyaha bikorerwa muri urwo rwego.

Ati: “Uyu munsi wa none, turasabwa guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburiganya bwo kuri murandasi, ikoreshwa nabi ry’amakuru n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ruswa n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya ituze ry’abaturage n’imikorere y’inzego z’Igihugu.”

Yasabye Abapolisi bashya gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, gukumira ibyaha no gufata ibyemezo bishingiye ku mategeko n’ibimenyetso.

Yagize ati: “Birasaba ko umupolisi agira ubushobozi bwo gukumira ibyaha, kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, kuvugana neza n’abaturage no gufata ibyemezo bishingiye ku mategeko, ku bimenyetso no ku nyungu rusange. Ibi nta handi bitangirira hatari muri aya mashuri n’amahugurwa nk’aya.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amahugurwa cya Polisi i Gishari, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko imitsindire y’abanyeshuri mu bizamini, ikinyabupfura n’umurava bagaragaje mu gihe cy’amahugurwa bitanga icyizere ko bazasohoza neza inshingano zabo.

Yabibukije ko kurangiza amahugurwa y’ibanze ari intangiriro, kuko bazakomeza guhugurwa mu bihe bitandukanye kugira ngo bongere ubumenyi n’ubushobozi bikenewe mu kazi ka Polisi.

Mu myiyereko yakozwe n’aba bapolisi, hagaragajwe ubumenyi mu guhosha imyigaragambyo, kumasha, akarasisi n’imyitozo njyarugamba.

Mu banyeshuri bitwaye neza kurusha abandi, Rct. Shema Moses yabaye uwa mbere muri rusange, akurikirwa na Rct. Gatete Jimmy wabaye uwa kabiri, na Rct. Musinga Abdallah wagize umwanya wa Gatatu.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yasabye Abapolisi bashya kwita ku mutekano n’imibereho myiza by’abaturage

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Imiryango 10 yasezeranye byemewe n’amategeko, inorozwa amatungo magufi
Umuryango

Nyagatare: Imiryango 10 yasezeranye byemewe n’amategeko, inorozwa amatungo magufi

28/10/2026
Kirehe: Abaturage 46 boherejwe kwa muganga kubera kubatwa n’inzoga
Ubuzima

Kirehe: Abaturage 46 boherejwe kwa muganga kubera kubatwa n’inzoga

28/10/2026
Bamporiki yahawe inshingano nshya nyuma y’imyaka ibiri afunguwe
Politiki

Bamporiki yahawe inshingano nshya nyuma y’imyaka ibiri afunguwe

27/10/2026
Rwamagana: Amatsinda 17 ya Mvura Nkuvure yahawe inkunga ya miliyoni 16.6 Frw
Amakuru

Rwamagana: Amatsinda 17 ya Mvura Nkuvure yahawe inkunga ya miliyoni 16.6 Frw

27/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abaturage 46 boherejwe kwa muganga kubera kubatwa n’inzoga

Kirehe: Abaturage 46 boherejwe kwa muganga kubera kubatwa n’inzoga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU