Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi RTDA cyatangaje ko kigiye kubaka ikiraro cy’agateganyo gihuza Akarere ka Bugesera na Ngoma nyuma yuko icyari gihari giherutse gutwarwa n’umwuzure ku wa mbere tariki ya 4 Gicurasi.
Ibi babitangaje kuri uyu wa kane, tariki 7 Gicurasi nyuma yaho iki kiraro gitwariwe n’umwuzure bigahungabanya gahunda yariho yo kugisana.
Ubuyobozi bwa RTDA bwatangaje ko iyi mirimo izakorwa n’ishami ry’igisirikare rishinzwe ubwubatsi (Engineering Brigade), mu buryo bwakoreshwa ngo abantu bongere bambuke neza.
RTDA itangaza ko kugira ngo ibi bikorwe ariko, hategerejwe ko imvura igabanyuka maze amazi akagabanyuka mu mugezi, bakabona aho bahera bakora urufatiro rw’ikiraro (foundation) rukomeye.
Biteganyijwe ko imvura izagenda mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.
Baganizi Patrick Emile, Umuyobozi wa RTDA wungirije, akaba anashinzwe itumanaho muri iki kigo, yabwiye MUHAZIYACU ko uburyo bw’agateganyo ikiraro kizashyirwaho bwitwa mu buryo “Pontoon”.
Baganizi asobanura ko uyu muhanda ari umwe mu mihanda y’ingenzi yo ku rwego rw’igihugu, kubera uhuza uturere ndetse n’intara, bikorohereza abashaka kugenda bitabasabye kunyura mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati: “Iyo umuhanda wo ku rwego rw’igihugu nk’uriya ucitse, tuba tugomba kuwusana mu buryo bwihuse bushoboka kugira ngo ingendo zisubukurwe.”
- Nyuma y’iki kiraro cy’agateganyo, harimo gushakwa rwiyemezamirimo uzubaka umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Bugesera-Nyanza uzahuza utu turere tubiri two mu Ntara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Nyanza ko mu Ntara y’Amajyepfo.
Iki gihe ngo nibwo hazubakwa ibiraro birambye mu kibaya cya Gashora.
Inkuru bifitanye isano wasoma :
Ikiraro cya Kanyonyomba cyatwawe n’umwuzure







Ibitekerezo 1