MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Samson Babuwa yasezeye kuri Sunrise FC, Ubuyobozi buvuga ko akibafitiye amasezerano

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
07/05/2020

Umukinnyi w’umunya Nigeria Samson Babua uyoboye abafite ibitego byinshi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe n’icyorezo cya Coronavirus, yasezeye Sunrise FC, ubuyobozi buvuga ko amasezerano abafitiye atararangira.

Samson Babuwa wageze mu Rwanda mu mwaka wa shampiyona ya 2016/2017 ari kumwe n’undi rutahizamu na we wigaragaje cyane witwa Alex ndetse n’umutoza w’umunya Nigeria, aho bazanywe n’umunyamakuru Rutamu ubwo iyi kipe yari ivuye i Rwamagana yimukiye i Nyagatare.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga Samson Babuwa yagize ati “Bidasubirwaho umwaka w’imikino wa 2019/20 washeshwe. Murabeho Sunrise, murabeho Nyagatare. Nagize ibihe byiza ndi mu Ntara y’Uburasirazuba.”

Rebero Emmanuel ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe yabwiye MUHAZIYACU ko batarabona ibaruwa y’uyu mukinnyi isezera ku ikipe, anemeza ko hakibura amezi abiri kugira ngo uyu mukinnyi asoze amasezerano.

Yavuze ko bafite n’abandi bakinnyi benshi bazasoza amasezerano vuba aha ndetse ubuyobozi bw’ikipe buteganya kubaganiriza abo bishoboka bakagumana.

Muri shampiyona y’uyu mwaka aho yarigeze ku munsi wa 24, Samson Babua yari afite ibitego 15 akaba yari ayoboye abandi.

Hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora gusinyira imwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda nka Rayon Sport, As Kigali FC cyangwa akerekeza hanze y’u Rwanda, aho yifuzwa n’amakipe yo muri Kenya, Mozambique na Tanzania.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NyagatareSiporo

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Batandatu batawe muri yombi bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Kayonza: Batandatu batawe muri yombi bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU