MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma-Bugesera: Impamvu ikiraro cya Kanyonyomba cyatinze kuboneka

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
22/08/2020
Ahahoze Ikiraro cya Kanyonyomba  cyatembanywe  n’umwuzure

Ahahoze Ikiraro cya Kanyonyomba cyatembanywe n’umwuzure

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka umuhanda uhuza uturere twa Ngoma na Bugesera waratandukanye kubera imvura nyinshi yatembanye ikiraro cyari hejuru y’umugezi wa Kanyonyomba i Gashora muri Bugesera.

Kuva ubwo ingendo zihuza utu turere ntizigishoboka keretse ku bo bishobokeye kwambuka n’ubwato, ni ukuvuga ko bisaba uturutse i Ngoma n’imodoka kuzenguruka akanyura i Kigali cyangwa i Rwamagana kugira ngo agere muri Bugesera.

Tariki 7 Gicurasi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi RTDA cyatangaje ko hagiye kubakwa ikiraro cy’agateganyo byihuse nyuma yuko icyari gihari gitwawe n’umwuzure tariki ya 4 Gicurasi.

Ibi byagombaga gukorwa ku masezerano hagati y’ikigo RTDA n’ishami ry’igisirikare gishinzwe ubwubatsi (Engineering Brigade).

Baganizi Patrick Emile, Umuyobozi wa RTDA wungirije, akaba n’umuvugizi w’ikigo, yabwiye MUHAZIYACU ko noneho bitarenze mu mezi abiri ikiraro cy’agateganyo kizaba cyabonetse mbere y’uko ikirambye cyubakanwa n’umuhanda uhuza uturere tubiri.

Yagize ati: “Amasezerano ari mu gihe cyo gusinywa, turatekereza ko uku kwezi kuzajya kurangira twaratangiye imirimo.”

Baganizi yasobanuye ko imbogamizi kenshi zituruka ku isinya ry’amasezerano, kuko ngo hari igihe abazakora ubwo bwubatsi nabo mbere y’uko basinya babanza bakareba niba bafite n’ibikoresho bazahakoresha, cyangwa bafite n’ikipe ihagije yo guhita  babikora.

Ati: “Ntabwo bashobora gusinya ayomasezerano badafite ibyo bikoresho byo guhita babikora.”

Baganizi kandi yongeyeho ko hanabaho gukora amagenzura atandukanye yo kureba aho bazubaka ikiraro n’uko hateye, kugira ngo barebe ko hakomeye.

Iki kiraro cy’agateganyo nicyubakwa ngo kizajya kinyurwaho n’ibintu bitaremereye; ni ukuvuga nka za moto, amagare, abanyamaguru, naho imodoka zo ngo bizaterwa n’uko bazabyanzura bamaze kubona uko gikomeye nyuma yo kucyuzuza.

Nanone ati: “Icyo dushaka nuko habaho guhuza uturere twombi, nicyo cy’ingenzi. Turimo turabyihutisha kugira ngo bidatinze kiboneke.”

Nibatangira nko mu mpera z’uku kwezi, ubundi nko mu kwezi kumwe cyangwa abiri kizaba kirangiye kiri gukoreshwa.

Uyu muyobozi avuga ko abubaka umuhanda urambye biteganyijwe ko bazaba babonetse bitarenze Mutarama 2021, kuko biri muri gahunda yo gutanga isoko ry’uzubaka umuhanda Ngoma-Ramiro (Ngoma-Bugesera).

Ibi ni ukubera ko ubusanzwe umuhanda uzubakwa uturuka mu Mujyi wa Kibungo mu Karere ka Ngoma ukagera i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ariko ukaba urimo ibice bibiri. Uruhande ruva Kibugabuga muri Bugesera rukagera Rwabusoro muri Nyanza rwo hashize igihe rutangiye kubakwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: BugeseraimihandaKanyonyombaNgomaNgoma-BugeseraNgoma-Bugesera-NyanzaRTDA

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Ibitekerezo 2

  1. Özil W'i Mugesera says:
    6 years yahise

    Nibyiza kuba uwo muhanda ugiye gukorwa byagateganyo.

    Reply
  2. Pingback: Amezi ane ikiraro cya Kanyonyomba gicitse, ubuhahirane bwarahungabanye (amafoto) – MUHAZIYACU

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Imurikagurisha rimenyerewe mu kwa munani ryimuriwe muri 2021

Iburasirazuba: Imurikagurisha rimenyerewe mu kwa munani ryimuriwe muri 2021

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU