MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Urugendoshuri abikorera bo muri Ngoma bakoreye i Huye rwitezweho impinduka

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
23/03/2024

Urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Ngoma basuye Akarere ka Huye mu rwego rwo kwigiranaho uburyo bwo kwihutisha iterambere ry’imyubakire y’imijyi n’ubucuruzi buteye imbere, babigizemo uruhare.

Ni urugendoshuri bakoze kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Werurwe, nyuma y’aho inama idasanzwe ya njyanama y’Akarere ka Ngoma yemeje iki gishushanyo mbonera, kigaragaza ko umujyi wa Kibungo uzunganirwa n’uwa Sake, na Rukira.

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyitezweho kugeza Akarere ka Ngoma mu cyerecyezo 2050, cyerekana ko uburyo bw’imiturire, iterambere n’ibikorwaremezo bizatwara 17% mu gihe ubuhinzi n’ubworozi ari 50%.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ubwo bari mu biganiro n’aba bikorera n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, yagize ati: “Kureba uko uwo mujyi twifuza wazatera imbere, muwushyire mu byiciro muvuge muti ibintu byose nitwazinduka ngo duhite tubikorera rimwe, wenda tuvuge ngo hari amazu ari hariya reka tuyashyire hano bazubake etaje,[…]Nabonye abantu bafite amafaranga nibo bazi ahantu yashobora kunguka, niyo mpamvu twabemereye kugenda bavugurura, hazemo isura, isuku n’ubunyamujyi.”

Yabwiye abikorera bo mu Karere ka Ngoma ko mu byafashije Huye gutera imbere harimo: gukora imihanda mu bice birimo gukura mu kunganira umujyi, kumenyekanisha igishushanyo mbonera, kubaka ku buryo bikurura abantu kuhaturira, gukora ibikorwa bifasha bikanabyarira amahirwe abikorera n’ibindi.

Meya Sebutege akomeza agira ati: “Abikorera bakwiye gutekereza ko imijyi yacu itatera imbere bakomeza gukora umuntu ku gite cye, ni ngombwa ko nibura bagira ikintu kimwe bahuriraho kandi icyo kintu tukaba tugikeneye no mu mujyi ku buryo kibafasha gutera imbere.”

Mu bikorwa basuye harimo, inzu z’ubucuruzi Abikorera biyubakiye mu mujyi wa Huye ndetse n’iziri kubakwa.

Visi perezida w’urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Ngoma[PSF Ngoma], Irakiza Albert, yavuze ko ari by’agaciro gakomeye gusura Akarere ka Huye gafitanye isano na Ngoma kubera amazu ashaje ya kera ndetse ko umujyi wa Ngoma bawuvugurura bigashoboka.

Ati: “Abikorera ba Ngoma baratangiye, bubatse inzu ihuriweho nubwo itararangira ariko bigaragara ko amasomo dukuye aha n’ukuntu abantu bagenda biteranya na Banki zikabunganira bitewe n’ayo bahereyeho, natwe tugiye kwiyegeranya turebe uburyo dukurikiza igishushanyo mbonera gihari mu karere kandi bikagenda neza cyane. ”

Akomeza agira ati: “Iyo ubona Akarere nka Huye gafite amasoko arenze atatu ameze nk’ayo mu mujyi wa Kigali, ni bintu bikomeye cyane kandi ubona bifite amafaranga menshi, bafite umushinga wa miliyari zisaga zirindwi; rero ibyo bakoze natwe twabikora dushobora no kudahera kuri miliyari zingana gutyo ariko tugakora iby’ibanze duheraho twiyubaka, dukeneye kuvugurura isoko dufite ubona ko rishaje rikajyana n’igihe; hari ahantu henshi hatubatse tuzubaka kandi bikagenda neza. ”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude, ati: “Icyo twabonye birashoboka cyo birashoboka kuko ni urugendo rwatangiye rukomeye ariko ubu abaturage n’abikorera ba Huye urabona hari aho bageze, twabonye amazu atandukanye meza cyane abafatanyabikorwa ubwabo PSF bubatse ndetse barakomeje; natwe dufite Abikorera birashoboka ni dufatanya twese tukabigira ibyacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, ati: “Kuba turi Akarere k’icyaro ariko turi hagati y’uturere dufite amahirwe y’uko hazaturwa cyane, hakaba inganda, abantu bakahagenda cyane, natwe Akarere gashingiye ku buhinzi n’ubworozi dufite amahirwe yo kugira byinshi dukura mu turere tudukikije(Kayonza, Kirehe, Bugesera na Rwamagana) ariko n’amahirwe y’imihanda.”

Akomeza agira ati: “PSF turabasaba ko babigiramo uruhare kuko harimo inyungu, abo twabonye batubwiye uko batangiye, ubu inzu zararangiye bubaka n’izindi hari n’abageze ku nzu ya gatatu ntawatubwiye ko yahombye kandi natwe tuzaba hafi muri urwo rugendo.”

Ngoma ituwe n’abaturage basaga ibihumbi 404, ni kamwe mu turere turi kwihuta mu iterambere ugereranyije n’imyaka yashize ndetse hari amateka y’uko abantu benshi bajyaga bashaka gukora ibikorwa bakigira mu mujyi wa Kigali ariko ubu hari ibikorwaremezo bifatika byamaze kuhagezwai nk’imihanda ya kaburimbo, hoteli, sitade, n’inzu z’ubucuruzi ziri kubakwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Juno Kizigenza na Bwiza bifatanyije n’urubyiruko gutaha ibikorwa bakoze bya miliyoni 42 Frw

Bugesera: Juno Kizigenza na Bwiza bifatanyije n’urubyiruko gutaha ibikorwa bakoze bya miliyoni 42 Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU