Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwashimiye urubyiruko ku ruhare rwagize mu bikorwa byo kubakira inzu n’ubwiherero abaturage batishoboye ndetse bakanoroza imiryango itishoboye mu bikorwa bifite agaciro ka miliyoni 42 Frw.
Byatangajwe mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko mu karere ka Bugesera binzi nka “Urubyiruko Turashima” ku nshuro yacyo ya kabiri cyabereye kuri stade y’Akarere kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024, byitabirwa n’abahanzi barimo Juno Kizigenza na Bwiza.
Kayumba Oscar, ni umuturage utuye mu murenge wa Rilima mu Kagari ka Nyabagendwa wubakiwe n’urubyiruko ndetse rukanamworoza inka ihaka, ashima ko yabonye aho kuba kandi akaba afite n’itungo.
Ati: “ Ndashimira urubyiruko rwa Bugesera ko rwanyubakiye inzu yo kubamo n’umuryango wanjye, aho twari tudafite aho kuba ndetse nkaba mfite n’inka bampaye kandi ikaba inahaka. Ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza y’igihugu cyacu dukesha Paul Kagame, Perezida wa Repubulika, we wahaye ijambo urubyiruko akarutoza gukora no gufasha abaturage badafite amikoro.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal avuga ko ibikorwa byakozwe n’urubyiruko byose byibazwe mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage batishoboye, bakubakirwa amacumbi ndetse mamwe bagafashwa no gukora imishinga ibayeza imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yashimiye urubyiruko ku bikorwa bigaragaza imitekerereze myiza rumaze kugeraho.
Yagize ati: “Ibikorwa urubyiruko rukora bigaragaza ko rusobanutse, ariko turabashimira cyane imitekerereze yo kuvuga ko nk’urubyiruko rushobora kugira uruhare, ko hari icyo rwashobora ndetse rukanashima mu bikorwa.”
Meya Mutabazi akomeza agira ati: “Kuba urubyiruko rwishyira hamwe rugategura igikorwa kigamije gushima imiyoborere y’Igihugu n’uruhare urubyiruko ruhabwa, ni igikorwa gishimishije kigaragaza ko urubyiruko rwacu rubona amahirwe n’ijambo kandi rwumva uruhare rwarwo mu kuba rwagira ibyo rukora biteza imbere igihugu kandi rwafata n’inshingano.”
Uyu mwaka, ibikorwa by’urubyiruko mu karere ka Bugesera birimo kubakira abatishoboye amacumbi n’umwiherero, gutera ibiti, gutanga amashanyarazi akomoka mu mirasire y’izuba, gutanga inka zifite n’ubwishingizi, byarangiye bitwaye miliyoni 42 Frw.
Mu Karere ka Bugesera, igikorwa cyo gusoza ibikorwa byakozwe n’urubyiruko rwo muri aka Karere byaranzwe no gutaha inzu zubakiwe abaturage batishoboye, imikino n’imyidagaduro yabereye kuri stade y’Akarere ka Bugesera, aho ibyo birori byitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo umuhanzikazi Bwiza na Juno Kizigenza.







