Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri batangiye ibikorwa byo gusura ingo z’Impinganzima no kwishimana n’ababyeyi b’Intwaza bazituyemo mu rwego rwo gusabana nabo no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2024.
Ibikorwa byo gusura ingo z’impinganzima mu mpera z’uyu mwaka byatangiriye mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera kuri uyu wa kabiri tariki 12 Ukuboza 2023.
Prof. Mazimpaka Jolly uri mu banyamuryango ba Unity Club bari mu bikorwa byo gusura Impinganzima zo mu turere dutandukanye, yavuze ko gusura aba babyeyi ari bumwe mu buryo bwo kubitaho no kubakuraho umurage mwiza.
Ati: “Gusangira ibyishimo by’impera z’umwaka n’Intwaza, ni ukugira ngo aba babyeyi barusheho kugira ubuzima bwiza no kuzirikana ibikorwa bya Unity Club Intwararumuri. Rero nitwe bafite tubiteho tubabe hafi tubegere kandi tubavaneho umurage mwiza”.
Akomeza agira ati: “Nk’uko bisanzwe, mu muco Nyarwanda, abana basura ababyeyi kugira ngo baganire, babasusurutse, basabane, basangire ndetse banashimire Imana uko yabarinze! Uwo munezero n’umwuka mwiza ni impamba ikomeye ibaherekeza mu mwaka ukurikiye.”
Umwe mu babyeyi b’Intwaza baba mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera agaragaza ko hari impinduka nziza ababa muri uru rugo bamaze kugira.
Ati: “ Mu myaka tumaze muri uru rugo, tumaze guhindura imibereho mu bigaragarira amaso. Twishimira ko tudaheranwa n’agahinda twatewe n’amateka kuko igihugu cyakoze ibishoboka byose.”
Nikuze Donatien ushinzwe kwimakaza ubumwe n’imibanire muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yashimiye ababyeyi bo murugo rw’Impinganzima ku butwari bagaragaza mu kudaheranwa n’amateka igihugu cyanyuzemo.
Ati: “Amasomo dukura mu kudaheranwa kwanyu ni urugero rwiza. Turabizeza ko tuzakomeza kubaba hafi mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique na we ashimangira ko kwishimana n’ababyeyi b’Intwaza ari ikintu cy’agaciro.
Ati: “Mwatubereye indabo, mwabaye intwari mu bihe byari bikomeye. Muri inzu y’ibitabo dutunze.”
Mu Gihugu habarurwa ingo z’Impinganzima enye(4); urwa Huye, Nyanza, Ruzizi; ndetse n’urwa Bugesera rubamo ababyeyi b’Intwaza 61 barimo abagabo 7 n’abagore 54.







