MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abaturage b’i Kayonza bishimiye isoko bubakiwe

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
13/12/2023

Abaturiye isoko rito rya Kiyovu mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza barishimira ko bubakiwe isoko bemeza ko rizabafasha kurushaho kwihutisha iterambere ryabo.

Aba baturage bavuga ko mu gihe cy’imvura batabonaga uko bacuruza ndetse n’igihe izuba ryaba ryinshi bahuraga n’ibihombo bitewe n’uko ibicuruzwa byabo byangirikaga.

Abaturiye iri soko rya Kiyovu bavuga ko ryaje rikenewe kuko mbere y’uko ryubakwa batabonaga aho kwikinga imvura n’izuba, muri bo uwitwa Nsabimana Pascal yagize ati: “ikibazo cyo kunyagirwa cyo cyari gihari ariko ubu kirakemutse.”

Yakomeje avuga ati: “Ikindi kandi izuba naryo ntabwo ryari ryoroshye, iri soko duhawe tugiye kuribyaza umusaruro turushaho kwihutisha iterambere ryacu n’iry’igihugu muri rusange.”

Nyiransaba Charlotte we avuga ko isoko bubakiwe rigiye gutuma n’abandi batinyuka ubucuruzi.

Ati: “Ni byiza kubona isoko hafi yawe bituma nawe wumva ko ukwiye kuribyaza umusaruro, sinari nsanzwe ncuruza ariko niteguye gukorera hano, ndashimira ubuyobozi buhora buduha ibyiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, agira inama abaturage yo kurushaho kunoza imikoreshereze y’ibikorwaremezo bahabwa.

Ati: “Rero ibi bikorwaremezo muhabwa abaturage murasabwa kurushaho kubikoresha neza uko bikwiye kuko muba mubihawe kugira ngo birusheho kwihutisha iterambere ry’umuturage.”

Meya Nyemazi kandi yasabye wihutisha imirimo isigaye kugira ngo abaturage batangire kuhakorera.

Ati: “Imirimo isigaye yarushaho kwihwutishwa kugira ngo abaturage batangire kubyaza umusaruro iri soko.”

Isoko rya Kiyovu rihereye mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza ritwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 69,670,592 FRW.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri Uwamariya yihanangirije abagabo bagisambanya abana

Minisitiri Uwamariya yihanangirije abagabo bagisambanya abana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU