MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umushinga uzakemura ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Nyakarambi ugeze heza

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
11/12/2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko ku bufatanye na Water Aid Rwanda, bageze kure ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kwagura umuyoboro w’amazi wa Gahezi uzakemura ku gipimo kiri hejuru ya 90% ikibazo cy’ubuke bw’amazi meza mu Mujyi wa Nyakarambi.

Ni mu gihe kuri ubu, Ubuyobozi bwemeranywa n’abaturage ndetse n’abandi bagana Umujyi wa Nyakarambi ari na wo Mujyi mukuru w’Akarere ka Kirehe, kanashyizwe mu turere twunganira umujyi wa Kigali, ko hakigaragara imbogamizi zishingira ku buke bw’amazi; kuko ubu ngo icyigereranyo cy’amazi ahaboneka ari 40% by’akenerwa.

Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye MUHAZIYACU ko ubu umushinga uri gushyirwa mu bikorwa, ugeze kure, kandi witezweho nta gushidikanya ko uzakemura birambye ikibazo cy’amazi muri Nyakarambi.

yagize ati: “Abaturage bamaze kutwereka ko bakeneye amazi, ikibazo turakizi, ariko ubu ni uguhuza ubushobozi. Ubu urebye nk’umushinga turi gukora wo kujyana amazi mu mujyi wa Nyakarambi, Akarere ka Kirehe kashatse ingengo y’imari, WASAC ishaka ingengo y’imari na Water Aid nk’umufatanyabikorwa bashaka ingengo y’imari, tuyiteranyije ubu tugiye guha amazi nibura ku kigero cya 95% abantu batuye Umujyi; mu buryo buhoraho. Kugeza ubu nibura mu mujyi wa Nyakarambi hageraga amazi ku kigero cya 40%.”

Ayo mazi azaturuka mu isoko ya Gahezi, iri mu Murenge wa Gatore.

Visi Meya Nzirabatinya asobanura ko muri uyu mushinga, ubu hategerejwe moteri Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura[WASAC] cyatumije hanze y’Igihugu;  nizimara kuhagera amazi azahita atangira kugezwa ku baturage, kandi ngo biteganyijwe ko uku kwezi k’Ukuboza 2024 niba nta gihindutse izo moteri zizaba zahageze.

Uretse uwo mushinga, Akarere ka Kirehe gatangaza ko ku bufatanye na WASAC hakozwe n’undi mushinga munini biteganywa ko uzakemura ikibazo cy’amazi mu karere kose ku kigero cya 90%, uzakura amazi mu Murenge wa Gahara. Ngo hari inyigo yakozwe, ikiri gushakirwa ingengo y’imari.

Akarere ka Kirehe kagizwe n’imirenge 12. Ibarura rusange riheruka muri 2022 ryagaragagaje ko gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 460 habaruwemo n’impunzi ziri mu nkambi ya Mahama, mu Murenge wa Mahama.

Ni mu gihe Ubuyobozi busobanura ko ibipimo by’abaturage bagerwaho n’amazi meza, bakoze urugendo ruri munsi y’ikirometero kimwe bari ku kigereranyo kiri hejuru ya 70%.

Icyakora, abagana Akarere ka Kirehe basanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kongera ibikorwaremezo by’ibanze birimo n’amazi meza ahagije, kuko ubu bisobanurwa ko Umujyi wa Nyakarambi ukora ku bice by’imirenge ya Kigina na Kirehe utuwe n’abagera ku bihumbi 25, mu gihe biteganyijwe mu mwaka  2035 uyu mujyi uzaba utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 100; naho mu mwaka wa 2050 bikaba biteganywa ko hazaba hatuye abaturage ibihumbi 250.

Umuyobozi mukuru wa WASAC Munyaneza Omar(ubanza iburyo), Umuyobozi wa Water Aid Rwanda Mukeshimana Vestine n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2024 ubwo bari basuye ibikorwa byo kubaka Umuyoboro wa Gahezi uzageza amazi ahagije mu mujyi wa Nyakarambi(Amafoto: Akarere ka Kirehe)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nta mugabo ukwiye gutinya kuvuga ko ahohoterwa n’umugore_Visi Meya Sekanyange

Nta mugabo ukwiye gutinya kuvuga ko ahohoterwa n’umugore_Visi Meya Sekanyange

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU