MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nta mugabo ukwiye gutinya kuvuga ko ahohoterwa n’umugore_Visi Meya Sekanyange

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
11/12/2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugira inama abagabo kujya bagaragaza ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, kubera ko kurihisha bigira ingaruka zikomeye harimo no kwicana hagati y’abashakanye.

Ni nyuma y’uko bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa MUHAZI YACU, bavuga ko nta mugabo wahohoterwa n’umugore we ngo ajye kumurega. Bagaragaza ko umugabo urega umugore we ngo yamuhohoteye, byaba ari igisebo kuri we.

Byukusenge Denyse utuye mu Murenge wa Kabarore, yagize ati: “Umugabo yanga ko bamuseka. Ese ubu wowe wabonye aho umugabo ajya kurega umugore ngo yampohoteye? Umugabo kugenda avuga ngo umugore yankoreye ibi n’ibi, ni ibintu bisebeje.”

Ndimubahire Jean Claude, avuga ko aho kugira ngo ajye kurega umugore ko amuhohotera ahubwo yahitamo kumuhunga akigendera.

Agaragaza ko kurega umugore ngo araguhohotera ari ibintu bigayitse.

Ati: “Umugore ankoreye ihohoterwa aho kugira ngo njye kumurega, namuhunga nkigendera. Twaba dufitanye abana nkamumenyera ibibatunga gusa.”

Nishimwe Christina Tijara avuga ko iyo umugabo areze umugore ko yamuhohoteye birangira ari we ubaye umunyamakosa.

Ati: “Umugabo hari igihe atinya kujya kurega umugore we kubera ko n’iyo yaba ari mu kuri, birangira bamugize umunyamafuti, kubera basigaye barengera abagore cyane .”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko abagabo nabo bakwiye kujya babohoka bakageza ku nzego bireba ihohoterwa bakorerwa. Yemeza ko kandi igisubizo atari uguta urugo.

Yagize ati: “Nta mugabo ukwiye guhohoterwa ngo aceceke, ni ikintu kibi cyane. Abenshi iyo babicecetse, bituma hagera igihe akaba yagira nabi, kubera ko yahohotewe agaceceka. Ikindi kandi ntabwo igisubizo ari uguhunga urugo.”

Sekanyange yakomeje avuga ko niba umwe mu bashakanye akorerwa ihohoterwa, akwiye kwegera abavandimwe byananirana, bakajya mu buyobozi.

Ati: “Ibyiza niba ubona uhohotewe ugomba kubigaragaza. Mwegera inshuti z’umuryango, byakomeza kunanirana, ubuyobozi burahari. Wibyihererana ngo bikubyimbe mu mutima, ejo cyangwa ejo bundi usange birasandaye havuyemo ikibi. Niba wowe mugabo uhohoterwa egera abantu babafashe bikemuke.”

Kuva mu 1990 u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu mu gihe cy’iminsi 16 y’umwihariko yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Raporo ya 2021-2022 ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda, igaragaza ko abagore 233 bangana na 98% bagejeje ibirego byabo muri Isange One Stop Center ziri hirya no hino mu Gihugu bavuga ko bakorewe ihohoterwa, bahawe ubufasha kandi ibibazo byabo bigakurikiranwa; mu gihe muri uwo mwaka habonetse ibirego bine bingana na 2% by’abagabo gusa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abanyeshuri 41 bashoje ayisumbuye bahawe mudasobwa zizabafasha kunganira abarimu

Bugesera: Abanyeshuri 41 bashoje ayisumbuye bahawe mudasobwa zizabafasha kunganira abarimu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU