Binyuze muri gahunda ngarukamwaka yitwa ‘Urubyiruko Turashima’ yo guhanga udushya mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, abagize inama y’Igihigu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera batangiye ibikorwa by’umushinga wo kubakira amacumbi imiryango ibiri yo mu Murenge wa Musenyi itari ifite aho kuba.
Uru rubyirukoko rwatangiye ibi bikorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026 mu muganda wabo wihariye wabereye mu Murenge wa Musenyi aho bagiye kubakira iyo miryango.
Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal, yavuze ko muri uyu mwaka kimwe n’indi myaka yabanje, urubyiruko rugiye gukomeza agashya rufite rwo kwishakamo ibisubizo mu gufasha Leta kubakira amacumbi imiryango itagira aho kuba.
Ati: “Iki gikorwa cy’umuganda twakoze, ni agashya dusanganywe twita ‘Urubyiruko rwa Bugesera Turashima’, akaba ari igikorwa twatangije muri 2023. Uko rero tubigeraho, ni amafaranga urubyiruko rwitanga kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, noneho icyo tudafite tukegera ba bafatanyabikorwa.”
Mbonimpaye kandi avuga ko izi nzu batangiye kubaka bahisemo kuzazishyikiriza imiryango itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafata mu mugongo.
Ati: “Izi nzu dutangiye kubaka hano i Musenyi, ziri kubakirwa abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubafata mu mugongo kuko ubu turacyafite imiryango idafite aho kuba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard ashimira urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera rwiyemeje gukomeza ibikorwa byo gufatanya mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane byibanda mu kubakira inzu abatagira aho kuba.
Yagize ati: “Iki gikorwa ku ruhande bwacu kiba ari igisubizo mu bibazo bitubangamiye by’abantu batagira icumbi, by’umwihariko abarokotse Jenoside. Iki gikorwa muri rusange kiratwunganira kikaduha isura nziza yo kugaragaza y’uko Abanyarwanda buri wese azirikana undi cyane cyane abafite ibibazo birimo ibikomere by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Muri uyu mwaka, urubyiruko r’Akarere ka Bugesera ntiruzubakira inzu iyo miryango gusa, ahubwo bazanayoroza inka ndetse n’ibikoresho byo mu rugo. Uru rubyiruko kandi ruri no gukora ibikorwa byo kubaka no gusanira ubwiherero imiryango itishoboye.












