MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Urutonde rw’abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi rugiye kuvugururwa

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
25/05/2026
Ikimenyetso cy'urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, cyubatse ku biro by'Akarere ka Ngoma

Ikimenyetso cy'urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, cyubatse ku biro by'Akarere ka Ngoma

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko kuri ubu hari igikorwa cyo gukusanya amakuru no kuvugurura amazina y’abari abakozi ba Leta mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amazina yabo akandikwa ku kimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu kiri ahubatse ibiro by’Akarere ka Ngoma.

Kuri iki kimenyetso, bigaragara ko hariho amazina y’Abatutsi bari abakozi ba Leta bagera kuri 27, biciwe mu makomine atanu yahujwe aka Akarere ka Ngoma ariyo Rukira, Birenga, Kigarama, Mugesera na Sake.

Gusa, bamwe mu bari abakozi ba Leta icyo gihe bakoreraga muri aka Karere, bagaragaza ko abakozi 27 ari bacye ko hari abandi benshi batashyizwe kuri uru rutonde biganjemo abarimu, ko nabo bakwiye kuzirikanwa amazina yabo akandikwa kuri iki kimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngarambe Syliver, yagize ati: “Mu gihe cya Jenoside abari abakozi ba Leta babagaho nabi cyane, ubundi umukozi aho ari hose aharanira gukunda umurimo no guteza igihugu imbere, hari benshi bishwe kiriya gihe, bishwe nabi kandi turahari ngo twuse ikivi batabashije kusa. Mu Karere kose harimo abakozi benshi, mbona ubuyobozi bukwiye kongera bukicara hakarebwa andi mazina y’abakozi bazize Jenoside kugira ngo amazina yabo nayo ajye ahora yibukwa, anandikwe kuri kiriya kimenyetso.”

Visi Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bushayija Francis, avuga ko kuri ubu hari igikorwa cyo gukusanga amakuru, kugira ngo abari abakozi ba Leta batabashije kwandikwa ku kimenyetso cy’urwibutso nabo bongerweho.

Yagize ati: “Icyo tugiye gukora hari inzego za IBUKA, hari inzego za Avega, hari ubuyobozi bw’Akarere. Tugiye gufatanya rero kugira ngo tuvugurure ruriya rutonde. Hagiyeho igihe cyo kugaragaza abari abakozi b’amakomine, icyo gihe ababonetse rero ni bariya, gusa kuba hari abandi bari biganjemo abarimu bibagiranye, tugiye kuvugurura ruriya rutonde kugira ngo bashyirwe ku kimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo ubu ni mu Karere ka Ngoma.”

Mu Karere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14 hari inzibutso esheshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 84.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibiciro bya peteroli byagabanyutseho hafi 7% nyuma y’icyizere cy’agahenge hagati ya Amerika na Iran

Ibiciro bya peteroli byagabanyutseho hafi 7% nyuma y’icyizere cy’agahenge hagati ya Amerika na Iran

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU