Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko kuri ubu hari igikorwa cyo gukusanya amakuru no kuvugurura amazina y’abari abakozi ba Leta mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amazina yabo akandikwa ku kimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu kiri ahubatse ibiro by’Akarere ka Ngoma.
Kuri iki kimenyetso, bigaragara ko hariho amazina y’Abatutsi bari abakozi ba Leta bagera kuri 27, biciwe mu makomine atanu yahujwe aka Akarere ka Ngoma ariyo Rukira, Birenga, Kigarama, Mugesera na Sake.
Gusa, bamwe mu bari abakozi ba Leta icyo gihe bakoreraga muri aka Karere, bagaragaza ko abakozi 27 ari bacye ko hari abandi benshi batashyizwe kuri uru rutonde biganjemo abarimu, ko nabo bakwiye kuzirikanwa amazina yabo akandikwa kuri iki kimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ngarambe Syliver, yagize ati: “Mu gihe cya Jenoside abari abakozi ba Leta babagaho nabi cyane, ubundi umukozi aho ari hose aharanira gukunda umurimo no guteza igihugu imbere, hari benshi bishwe kiriya gihe, bishwe nabi kandi turahari ngo twuse ikivi batabashije kusa. Mu Karere kose harimo abakozi benshi, mbona ubuyobozi bukwiye kongera bukicara hakarebwa andi mazina y’abakozi bazize Jenoside kugira ngo amazina yabo nayo ajye ahora yibukwa, anandikwe kuri kiriya kimenyetso.”
Visi Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bushayija Francis, avuga ko kuri ubu hari igikorwa cyo gukusanga amakuru, kugira ngo abari abakozi ba Leta batabashije kwandikwa ku kimenyetso cy’urwibutso nabo bongerweho.
Yagize ati: “Icyo tugiye gukora hari inzego za IBUKA, hari inzego za Avega, hari ubuyobozi bw’Akarere. Tugiye gufatanya rero kugira ngo tuvugurure ruriya rutonde. Hagiyeho igihe cyo kugaragaza abari abakozi b’amakomine, icyo gihe ababonetse rero ni bariya, gusa kuba hari abandi bari biganjemo abarimu bibagiranye, tugiye kuvugurura ruriya rutonde kugira ngo bashyirwe ku kimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo ubu ni mu Karere ka Ngoma.”
Mu Karere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14 hari inzibutso esheshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 84.






