Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) igaragaza ko 95% by’urubyiruko rugera ku 8,400 ruri mu bigo ngororamuco bine byo mu Rwanda rufite ibibazo bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse n’urugomo ruterwa n’ubusinzi.
Mu Rwanda hari ibigo ngororamuco bine, birimo Iwawa giherereye mu Karere ka Rubavu, Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe, Ikigo Ngororamuco cya Ngarama mu Karere ka Gatsibo ndetse na Gitagata mu Karere ka Bugesera.
Muri ibi bigo habarizwa urubyiruko rugera ku 8,400. Muri rwo, 12.7% ntirwigeze rujya mu ishuri, mu gihe 61% batigeze barangiza amashuri abanza cyangwa ayisumbuye.
Iyi mibare igaragaza uburemere bw’ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kuko umubare munini w’abari mu bigo ngororamuco uba ufite ibibazo bifitanye isano n’imikoreshereze y’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga zitemewe.
Abashinzwe gahunda zo kurwanya ibiyobyabwenge bavuga ko gukumira iki kibazo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, cyane cyane imiryango, kugira ngo ibimenyetso by’ikibazo bitahurwe hakiri kare.
Mu gihe kandi urubyiruko rumaze kwishora mu biyobyabwenge ruhabwa ubufasha bukwiye, rukigishwa imyuga n’ubumenyi bubafasha kwisubiraho no kongera kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Mu Rwanda, abakoresha ibiyobyabwenge bakunze kugaragara mu bikorwa byo kubitunda, kubicuruza no kubikoresha birimo urumogi, kanyanga, kokayine, heroyine, mayirungi, mugo ndetse n’imiti ikoreshwa nabi.
Ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano n’izishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bukomeje gukangurira abaturage, cyane cyane urubyiruko, kwirinda kubikoresha no gutanga amakuru ku babicuruza cyangwa babikwirakwiza hashyigikirwa gahunda yahawe izina rya “Sober Gen”
Gukoresha, gutunda, gucuruza cyangwa guhinga ibiyobyabwenge ni ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, kandi ibihano biratandukana bitewe n’ubwoko bw’ikiyobyabwenge n’uruhare umuntu yagize mu cyaha.






