MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abagore bifuza guhugurwa byimbitse ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
21/01/2022
Bamwe mu bagore bahagarariye abandi mu Karere ka Bugesera

Bamwe mu bagore bahagarariye abandi mu Karere ka Bugesera

Abagore bo mu Karere ka Bugesera basaba ko bahabwa amahugurwa ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore kuko usanga ahenshi mu miryango iri hame ryarumviswe nabi, bikaba intandaro y’amakimbirane aganisha mu gusenya umuryango.

Mu bitekerezo MUHAZIYACU yakuye muri bamwe mu bagore bahagarariye abandi mu mirenge igize Akarere ka Bugesera, bagaragaje ko mu muryango Nyarwanda harimo amakimbirane ashingiye ku kuba batumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango icyo rivuga,

Mukasano Dative ahagarariye inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Musenyi avuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye bivuze ko abantu baba bafite uburenganzira bungana mu muryango bityo ko iterambere ry’urugo ridakwiye gushingira ku mugore cyangwa ku mugabo gusa.

Aha Mukasano akomeza avuga ko bo nk’abagore bahagarariye abandi mu mirenge bakwiye guhabwa amahugurwa ku ngingo y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye,

Ati: “Burya imyumvire iratandukanye; uko mbyumva si ko undi abyumva; muri sosiyete usanga umugore akandamiza umugabo yitwaje ngo umugore yahawe agaciro, ukabona ko itegeko ripfiramo witwaje ibyo. Rero hakenewe amahugurwa kuri iyi ngingo bityo tuzajye mu miryango twongere tubyigishe.”

Nyiramana Clotilde na we ahagariye inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Ntarama avuga ko kumva uburenganzira hagati y’abashakanye biterwa n’imyumvire ya bamwe.

Akomeza agira ati:”Ubu dukeneye amahugurwa tukajya gusobanurira abaturage bakumva ko bikwiye ko umugabo afata iya mbere akumva ko uburinganire bushoboka, agaha umugore urubuga mu kugaragaza ubwo buringanire n’ubwuzuzanye uburyo bushoboka, agafata iya mbere mu kumva ko atagiye kuruta cyangwa kwihimura ku mugabo; akumva ko agaciro yahawe agomba kukagaragaza yuzuza umugabo.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Bugesera, Mutumwika Imelde avuga ko mu kurushaho kumvisha agaciro k’ uburinganire n’ubwuzuzanye bazategura amahugurwa bafatanyije na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango,

Ati: “Ihame ry’uburinganire n’ubyuzuzanye ni ihame buri wese atari yumva; abenshi bari kuryumva ariko hari abatararyumva. Muri make rero n’abadamu baragaragaza izo mpungenge y’uko muri uku gusenyuka k’umuryango Nyarwanda, haracyarimo abantu batarumva iryo hame ry’uburinganire;

Akomeza agira ati:”Hari aho umugore avuga ati mfite uburinganire, umugabo akavuga ko afite ubundi, ugasanga aho kugira ngo habeho ubwuzuzanye ahubwo habayemo guhangana. Umwanzuro uhari ni uko tuzakora ubuvugizi na Minisiteri ishinzwe uburinganire n’iterambere mu nshingano bwo kugira ngo itegure amahugurwa kugira ngo twese gushobore kumva iryo hame neza ridufashe kubaka wa muryango Nyarwanda hatarimo imyumvire itandukanye.”

Kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’ uburinganire ni imwe mu nshingano zikomeye z’urwego. ‘Gender Monitoring Office’(GMO) igenzura uko ihame ry’uburinganire rishyirwa mu bikorwa mu nzego zose zaba iza Leta, iz’ababikorera, imiryango itari iya Leta n’ishamikiye ku madini.

Kwinjiza uburinganire mu mategeko, GMO yagize uruhare mu gucengeza ihame ry’uburinganire mu gihe cy’ivugururwa ry’amategeko aho itegeko No Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura; Itegeko Nº32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango; itegeko N°003/2016 ryo kuwa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara; n’ayandi.

Mutumwika Imelde, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Bugesera

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abakundamuco b’i Nyarubuye bakora imitako y’Imigongo bakeneye isoko

Kirehe: Abakundamuco b’i Nyarubuye bakora imitako y’Imigongo bakeneye isoko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU