Abanyamuryango ba Koperative ‘Abakundamuco ba Nyarubuye’ bakora imitako y’imigongo ‘y’umwimerere’ mu rwego rwo gusigasira umuco no kwiteza imbere mu Karere ka Kirehe, bafite imbogamizi yo kutagira amasoko y’imitako bakora.
Koperative Abakundamuco ba Nyarubuye iherereye i Nyarutunga, mu Murenge wa Nyarubuye. Mbere yari itsinda ryatangiye mu mwaka w’ 1986 ritangizwa n’ababyeyi 10. Amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye iri tsinda ricika intege kuko hari bamwe mu bari barigize mbere bishwe, nyuma bake bari basigaye bongera guhuza imbaraga no gusubukura gukora imitako.
Ubu Abakundamuco bahari ni batanu biganjemo ababyeyi bakuze, babwiye MUHAZIYACU ko intego bafite mu gukora imitako y’imigongo ari ugusigasira umuco n’amateka yo hambere mu Rwanda,
Nyirankabije Veneranda Uyobora iyi Koperative yagize ati: “Dukora imitako ariko bita Imigongo y’umwimerere, impamvu nyita umwimerere ni uko byakomotse ku bakurambere ba cyera b’inaha. Ni imitako babanje gutaka bwa mbere mu nzu y’uwitwa Kakira ka Kimenyi wari Umwami w’ i Gisaka inaha. Imigongo ikorwa mu rwego rw’isuku no kurimbisha aho abantu baba cyangwa bakorera.”
Ngo kuba imitako y’Imigongo yitwa ityo bifitanye isano n’uku ikoze kuko mu kuyikora hari uburyo bashyiramo ibintu bimeze nk’imihiro ku buryo kuwureba no kuwukoraho wumva ko hari hamwe hinjimemo ahandi hakaba nk’umubyimba,
Nk’uko byakomojweho na Nyirankabije kandi mu kiganiro cyihariye na MUHAZIYACU agace Koperative Abakundamuco ba Nyarubuye ikoreramo kari mu gice cy’ahitwaga Gisaka Migongo, ari naho iyi mitako y’Imigongo yakomotse; bo rero bakaba bariyemeje kuguma kuri iyo gakondo no kuyitoza abato n’ababyiruka
Ati: “Ubu imitako y’Imigongo tuyikorera ku mbaho tukayisiga amarange meza abereye ijisho, ukabona ko ari akantu keza. Twe turi ku gicumbi cy’aho Imigongo ikomoka by’umwihariko tuba tunazi amazina y’Imigongo kuko iba itandukanye. Kandi hano dukorera naho tugomba kuhategura neza tugashyiraho uruhimbi, ibyansi n’uje tumwakiriza amata; mbese dushyiramo ibijyanye n’umuco wa cyera.”

Nta masoko y’imitako y’Imigongo y’umwimerere bakora bagira
Imitako abagize Koperative Abakundamuco ba Nyarubuye bakora baba banayitezeho inyungu, kuko kuyikora bibasaba ubuhanga, ibishoro birimo kugura imbaho, amarange yabigenewe n’umwanya wo kubikora neza kugira ngo ibonywe nk’uko tuyibona itatse ahantu runaka; icyakora kugeza ubu bafite imbogamizi z’amasoko
Nyirankabije yagize ati: “Twebwe turi Abakundamuco ni byo, gusa tunagamije ko iyi mitako dukora iduteza imbere, bigateza imbere n’Igihugu cyacu mu by’umuco. Ariko amasoko twebwe ntayo tugira, kubera ko Imigongo yabaye iy’abantu benshi henshi barayikora. Ubu twe hano i Nyarubuye dukora ari uko tubonye umuntu uduhaye komande y’ibyo tumukorera.”
Akomeza avuga ko hari ibyo bakora kubigurisha ku masoko ya kure bikabagora.
Urugero rw’imwe mu mitako y’Imigongo Abakundamuco bakora ngo bayigurisha ku buryo uwa Santimetero 20 kuri 30 ugura 5000Frw, naho uwa Santimetero 30 kuri 50 ukagura 10000Frw.
Igihe Koperative Abakundamuco ba Nyarubuye ngo bacuruzaga cyane, ni ubwo bagiraga amahirwe yo kubona abafatanyabikorwa babateye inkunga bakajya kumurika imitako bakora i Kigali no mu mahanga nka Dar-Es Salam, i Brazaville n’i Nairobi; ariko ngo muri iyi minsi ‘abo baterankunga ntibakiboneka’.
Amakuru MUHAZIYACU yamenye ni uko kuri uyu wa 22 Mutarama 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste yasuye Abakundamuco,
Avuga ko Akarere kagiye gufasha iyi Koperative ibirimo kumenyekanisha ibyo ikora no kubishakira amasoko,
Yagize ati: “Ibyo bakora twabimenye kandi ni byiza cyane, rero turabashyira muri gahunda zacu zo kumenyekanisha ibyo bakora mu buryo bwinshi bushoboka, no kubahuza n’abandi bacuruzi no kubahugura ku bijyanye no gucuruza mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga.”









