Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yahaye Akarere ka Kirehe, Umurenge wa Mahama Akagari ka Saruhembe igikombe cy’ ishimwe kigaragaza ko uyu murenge wabaye indashyikirwa mu Gihugu hose mu bikorwa by’Umuganda by’umwaka wa 2024/2025.
Ni igikombe bahawe giherekejwe na sheki ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw).
Ibi bihembo babishyikirijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kamena 2025 mu muganda rusange wabereye muri uyu Murenge wa Mahama.
Igikorwa cyatumye uyu Murenge wa Mahama uba uwa mbere ukanahabwa igihembo, abaturage bo mu midugudu itatu ari yo Nyagahanga, Rushonga na Nyamiyumbo yo mu Kagari ka Saruhembe, bishyize hamwe ari imiryango 486 bakusanya amafaranga arenga miliyoni enye (4,427,000) biyubakira umugezi aho bakuye isoko mu misozi yo mu Murenge wa Mpanga.
Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Pudence Rubingisa avuga ko ibyo abaturage bikoreye byo kubaka umuyoboro w’amazi ari byo bita kwiyubakira Igihugu binyuze mu mbaraga z’abaturage. Avuga ko n’abandi bakwiye kubigiraho.
Ati: “Kuba mwariyubakiye umuyoboro w’amazi bivuze ikintu gikomeye cyane, buriya iyo abantu bavuga kwiyubakira Igihugu ni ibi ngibi muba mwakoze. Amazi aba azagirira akamaro abantu benshi baturutse hirya no hino. Ibi rero bitwereka ko ibikorwa byo guteza imbere Igihugu mwamaze kubigira ibyanyu. Mukomereze aho kandi n’abandi bakwiye kubafatiraho urugero.”
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Kayigana Godfrey yavuze ko impamvu igikorwa abatuye Saruhembe, mu Murenge wa Mahama ari cyo cyabaye icya mbere ari uko abaturage bishyize hamwe, kandi bagakora igikorwa gifite akamaro abantu benshi; abasaba gukomeza gukora ibikorwa byiza.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bashimishijwe cyane no kuba ubuyobozi bw’Igihugu bwabonye ko igikorwa bakoze ari indashyikirwa bagahabwa igihembo, bemeza ko kuri ubu icyo bagiye gukora ari ukurinda abashobora kwangiza uyu muyoboro w’amazi.
Musemakweri Emmanuel akaba n’umuyobozi w’umudugudu wa Rushonga yagize ati: “Twebwe nta mazi twari dufite wasangaga tunywa amazi yo mu gishanga, tuza kugira igitekerezo cyo kwiyubakira uyu mugezi. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watuzirikanye akaduha kino gihembo. Turishimye bitavugwa.”
Muregera Edgard yagize ati: “Twiberaga mu bwigunge, tubura amazi yo kunywa, gusa ubu twishakiye ubushobozi twubaka umugezi abantu ntibakinywa amazi mabi kandi ari hafi mu rugo iwacu. Kuba duhawe igihembo biradushimishije cyane.”
Kuri ubu uyu Murenge wa Mahama washyikirijwe sheki ya 1 500 000 Frw inahabwa igikombe cy’ishimwe, kigaragaza ko uyu Murenge wabaye indashyikirwa mu Gihugu hose mu bikorwa by’umuganda by’umwaka wa 2024/2025.










Hhhhh