Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagaragaje ko imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere rigira uruhare mu gusobanurira abaturage serivisi n’ibikorwa bikorerwa mu Karere, asaba abaturage kwitabira icyo gikorwa kugira ngo bahungukire ubumenyi butandukanye.
Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere rizamara iminsi itatu (3) riri kubera kuri stade y’Akarere ka Bugesera.
Meya Mutabazi yashimiye abitabiriye iki gikorwa avuga ko baje kongera kwerekana ibyo bakora mu Karere; ari muri serivisi n’ibyo bagejeje ku baturage.
Ati: “Twishimira iyo mikoranire myiza n’iryo huriro kuko bituma abaturage bagezwa kuri serivisi nyinshi, bakigishwa byinshi kandi nabo bafatwa nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye.”
Yongeraho ati: “Abaturage ahubwo ntibakiri abagenerwabikorwa kuko bya bindi dukora, akenshi bishingira kuri wa muturage. Icyo tubasaba rero muri iyi minsi, ni ukuza nabo bakirebera ibyo abafatanyabikorwa bandi bamurika kuko bishobora kuba bibera mu murenge wowe utarimo, urahura nabyo cyangwa hari serivisi utarabona; ubwo bumenyi ukabutahana bikakungura nawe icyo wakora usubiye mu rugo iwanyu.”
Meya Mutabazi kandi yanagaragaje ko mu gusoza iri murikabikorwa rihuzwa n’irushanwa 20KM de Bugesera mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi wo Kwibohora.
Ati: “Hanyuma rero na ririya siganwa rya 20KM de Bugesera (Race to Restore) ni isiganwa ryo kwiyubaka kuko ni isiganwa dukora mu mujyo wo kuvuga ngo Akarere ka Bugesera kagize igihe cy’amateka mabi, ariko nyuma yo kubohora u Rwanda ni Akarere nanone k’umugisha. Tubikora rero tuva mu minsi 100 yo kwibuka ariko twinjira mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kw’u Rwanda.”
Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel na we avuga ko iri murikabikorwa ribafasha kugaragaza ibyo bakora ndetse b’abaturage bakabona umwanya wo gusobanuza amakuru ajyanye na serivisi zitandukanye.
Ati: “Iri murikabikorwa ridufasha mu gusobanurira umuturage akarushaho kumenya n’uruhare rwe mu bimukorerwa kuko twumva y’uko ibyo twakora byose umuturage tutajyanyemo na we nta terambere rirambye twabona.”
Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ryitabiriwe n’abarenga 70 bakorera ibikorwa binyuranye mu Karere ka Bugesera. Iri murikabikorwa riteganyijwe gusozwa kuri iki Cyumweru tariki 29 Kamena 2025, aho hazatangwa ibihembo ku bagaragaje ibikorwa byabo kurusha abandi.










