Amakipe y’imirenge ya Kirehe, Ngoma na Kayonza mu bagabo n’abagore yegukanye ibikombe by’Umurenge Kagame Cup 2025 ahagararira Intara y’Iburasirazuba mu mikino y’amaboko ya Volleyball, Sitball na Basketball no mu mupira w’amaguru.
Kuri iki cyumweru, tariki 30 Werurwe 2025, kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma hakomereje imikino ya nyuma mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2025 ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
Iyi mikino ihuza imirenge yose mu Gihugu, ikabera muri buri karere, amakipe yahize andi mu majonjora agakomeza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, ayarushije andi muri buri mukino agahurira mu marushanwa asoza ku rwego rw’Igihugu.
Ku ikubitiro habanje amakipe yageze kuri finale mu mikino y’amaboko wa Volleyball mu bagore, wasize Akarere ka Ngoma gatsinze Kayonza amaseti 3-0, kimwe no mu bagabo, Akarere ka Ngoma katsinze Bugesera amaseti 3-0.
Mu mupira w’amaguru, Ikipe y’Umurenge wa Gahara yo mu Karere ka Kirehe yatwaye igikombe mu bagore itsinze Umurenge wa Fumbwe wo mu Karere ka Rwamagana ibitego 2-0.
Mu bagabo, mu mukino witabiriwe n’abafana benshi Ikipe y’Umurenge wa Kirehe na yo yo mu Karere ka Kirehe yatsinze iy’Umurenge wa Murambi wo mu Karere ka Gatsibo nyuma yo kunganya 1-1 bakajya muri Penalite bikarangira Kirehe itsinze kuri penalite 4 kuri 3.
Mu yindi mikino nk’uw’amaboko wa Sitball naho Akarere ka Kirehe katwaye ibikombe mu bagore n’abagabo bituma gahagararira Intara y’Iburasirazuba.
Mu mukino w’amaboko wa Basketball, Akarere ka Kayonza kegukanye ibikombe mu bagabo n’abagore.
Muri make amakipe yahagarariye Intara y’Iburasirazuba mu bagabo n’abagore ni Akarere ka Kirehe mu mupira w’amaguru n’uwa maboko wa Sitball, amakipe y’Akarere ka Ngoma muri Volleyball n’Akarere ka Kayonza mu Basketball.
Imirenge yahagarariye Uturere ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba yahawe icyemezo cy’ishimwe naho iyatsinze yahagarariye Intara ihabwa ibikombe byayo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yagize ati: “Icya mbere twabonye cyagenze neza ni ubushake bw’abaturage mu mirenge bamaze gukunda siporo, bafite impano muri siporo zitandukanye ndetse n’amarushanwa adaheza kuko twabonyemo n’abafite ubumuga baza bagahatana bakarushwana n’abandi, ikindi n’amarushanwa atuma basabana kurushaho.”
Guverineri Rubingisa yavuze bakuyemo ingamba z’uburyo bwo gukora andi marushanwa badategereje Umurenge Kagame Cup iba rimwe mu mwaka bacishamo n’ubutumwa bwa gahunda za Leta.
Yakomeje avuga ko biteguye gutwara ibikombe ku rwego rw’Igihugu. Ati: “Dufite icyizere kuko dufite amakipe meza nk’ikipe ya Ngoma muri Volleyball na Kayonza ifite ikipe ya Basketball nziza na Kirehe muri Sitball mwabibonye ko ifite ubushobozi no mu mupira w’amaguru; kandi tuzahatana n’izindi tuzatwara ibikombe.”
Umupira w’amaguru wahuje Kirehe na Murambi waranzwe n’udushya
Muri iyi mikino ikunze kugaragaramo ibintu bidasanzwe, iyabaye ubwo hasozwaga aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2025 n’umusifuzi wa Kane yakubiswe na Team Manager wa Murambi yari yahuye na Kirehe mu bagabo baterana imigeri.
Uyu mukino waranzwe kandi n’amakarita menshi agera kuri atandatu arimo n’itukura yahawe Team manager wa Murambi.
Umurenge wa Murambi wo muri Gatsibo wishyuye igitego kimwe wari watsinzwe mu masegonda ya nyuma bitewe n’umuzamu wa Kirehe bituma hari umubyeyi wahise afatwa n’amarangamutima yikubita hasi amera nk’uguye igihumure imbangukiragutabara imujyana ku ivuriro.
Imbamutima z’amakipe azahagararira Intara
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemanzi John Bosco, yagize ati:“Twishimye kandi biraturuka ku mbaraga twagiye dushyira mu gushyigikira ikipe ya Basketball cyane cyane mu kubafasha kubatoza, ingamba zirambye n’uko twifuza gushyiramo imbaraga zacu ku buryo ikipe ya Basketball tuzajya dusanga ifite umwihariko ugereranyije n’ahandi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yagize ati: “Muri uyu mwaka twiteguye neza kandi habaho ko n’imirenge twazamukanye n’ishyaka bashyigikiye amakipe yagiye azamuka kandi turishimye ko twegukanye ibikombe kandi twiteguye ko tuzahagararira Intara neza.”
Kapiteni w’ikipe ya Volleyball y’Akarere ka Ngoma, Niyibizi Pascal, isanzwe ifite ibikombe cy’Umurenge Kagame Cup 2024.
Aragira ati: “Turishimye cyane mu by’ukuri ntabwo biba ari bintu biba byoroshye, twariteguye babonye umwanya wo kwitoza. Ngoma twabahize nk’ubusanzwe, turashimira komite nyobozi iri hafi y’ikipe kandi ku rwego rw’Igihugu ikipe dufite turaziteguye neza, amakosa bakoze tuzayakosora.”
Ubuyobozi bw’Amakipe y’imirenge yaserukuye Intara bwashimiye abafana bakomeje kubaba hafi, bubizeza intsinzi ku rwego rw’Igihugu.


















