Urubyiruko 60 rwo mu Murenge wa Mugesera, Akarere ka Ngoma rwasuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda iherereye ku Mulindi w’ intwari mu Karere ka Gicumbi ruvuga ko rugiye kwigira ku mateka meza y’ubutwari bw’Inkotanyi no kujya kuyasangiza urundi rubyiruko rutagiyeyo mu bukangurambaga bise ‘‘Inkotanyi, Bato Batari Gito.’
Ni nyuma y’uko kuri iki cyumweru, tariki 30 Werurwe 2025, urwo rubyiruko rwasuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi ahabumbatiye amateka yo kubohora Igihugu guhera mu 1990 kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaze.
Beretswe bimwe mu bikorwa birimo Indake yakoreshwaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari uyoboye urwo rugamba, inyubako zabagamo abayobozi mu nzego zitandukanye za FPR-Inkotanyi, ibibuga by’imipira bifashishaga mu mikino n’imisozi ihakikije.
Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bari bafite inyota yo kumenya uburyo amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu yagenze n’aho yateguriwe.
Uwiringiyimana Patrick, ati “Twaganirijwe tubona amateka ya buri kimwe aho umugaba mukuru w’ingabo zari iza RPA yateguriraga urugamba n’ingabo zagize uruhare mu gufata bimwe mu bice, nk’urubyiruko tureba vuba tugafata vuba, tugiye guharanira ibyagirira abantu benshi akamaro, kwikunda, kugira umuco w’ubutwari, kwitanga, gufasha abababaye.”
Mukamukiza Joselyne, ati: “Twahakuye amasomo arimo gukunda Igihugu no kucyitangira, guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, guhera kuri bicye ukabibyaza byinshi, kureba kure ugamije kugera ku ntego, kuba bari bato ariko batanga byose ngo babohore Igihugu; bari bato batari gito.”
Urubyiruko rundi rwashimiye Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, akubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, agatanga iterambere kandi agaha amahirwe urubyiruko ngo rugire uruhare mu kubaka igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera , Ndayambaje Emmanuel yavuze ko urugendoshuri rwari rugamije kwigira ku mateka meza y’ubutwari bw’Inkotanyi zabohoye u Rwanda hazirikanwa ubutwari bwazo mu kubafatiraho urugero.
Gitifu Ndayambaje yakomeje agira icyo asaba uru rubyiruko n’abandi baturage muri rusange, ati: “Icyo dusaba urubyiruko ni ukujya mu rugamba rwo kubaka Igihugu, kurwanya ubukene, kurwanya ubujiji, kurwanya ibibazo bigamije gusenya ibyagezweho, kumenya amateka y’Igihugu cyacu no kurwanya abavuga nabi u Rwanda n’Ubuyobozi bwarwo.”
Yongeye avuga bafite gahunda bise ‘Bato Batari Gito’ nk’ubukangurambaga bwo kwegera urubyiruko, bityo ko abenshi bahagarariye urubyiruko guhera muri Mata bagiye kugeza ku rundi ibyo bakuye ku Mulindi w’intwari.Iyi gahunda ngo izakomeza kugera ku munsi wo kwibohora bigafasha mu kugaragaza ibikorwa byakozwe binyuze muriyo.
Yasoje akangurira buri Muturarwanda gusura ingoro y’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse ko bafite gahunda yo kujyana n’ibindi byiciro mu minsi iri mbere kugira ngo bahakure amasomo.
Tariki ya 1 Kamena 2024, urubyiruko rundi rwo muri uyu Murenge wa Mugesera rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu; rwiyemeza gusigasira ibyagezweho.






