MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umunyarwanda yatorewe kuba Umujyanama wa Papa

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
09/05/2022
Jean Paul Niyigena(Ubanza ibumoso) wagizwe umwe mu bajyanama ba Papa mu cy'uburezi

Jean Paul Niyigena(Ubanza ibumoso) wagizwe umwe mu bajyanama ba Papa mu cy'uburezi

Jean Paul Niyigena uvuka mu Murenge wa Zaza muri Diyoseze Gatorika ya Kibungo yashyizweho na Papa mu bantu 19 bagiye kujya bamugira inama mu kwita ku burezi.

Amakuru MUHAZIYACU ikesha urubuga rwa Diyoseze ya Kibungo avuga ko ibi byatangajwe na Vatikani kuwa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022.

Nyirubutungane Papa Fransisko yatoreye Jean Paul Niyigena usanzwe ari umwarimu wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, kuba umwe mu bajyanama bashizwe kumufasha mu bijyanye n’uburezi gatolika hirya no hino ku isi.

Jean Paul Niyigena ni umukristu wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, akaba avuka muri Paruwasi ya Zaza.

Papa Fransisko yahaye ubutumwa uyu mwarimu Jean Paul Niyigena nk’umwe mu bagize itsinda ry’abantu 19 Kiliziya izajya yiyambaza kugira ngo irusheho gusohoza neza ubutumwa bwayo mu burezi itanga guhera mu mashuri y’inshuke kugeza muri za kaminuza gatolika.

Ni we munyafurika wenyine uri muri iryo tsinda nyir’ uburutungane Papa yahaye ubutumwa bushya.

Jean Paul Niyigena asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda no muri Kaminuza mu gihugu cy’u Bubiligi. Ni umulayiki, arubatse afite abana babiri.

Yagiye atanga umuganda mu bushakashatsi ndetse n’amahugurwa ku barimu b’isomo ry’iyobokamana muri Kiliziya y’u Rwanda, yafatanyije n’abashinzwe imirimo itandukanye y’icyenurabushyo muri za Diyosezi zose mu Rwanda.

Ni umwe mu bashinze ihuriro mpuzamahanga rihuza Abepisikopi n’abashakashatsi kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo byugarije ubutumwa bwa Kiliziya.

Iri tsinda rigiyeho nyuma y’aho Nyir’ ubutungane Papa Fransisko asabye Kiliziya n’abantu bo mu madini atandukanye kuvugurura mu maguru mashya uburezi buhabwa abakiri bato kugira ngo barusheho guhangana n’ibibazo by’ingutu byugarije isi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Ikipe y’abagore bafite ubumuga yamurikiye Akarere igikombe iherutse kwegukana

Bugesera: Ikipe y'abagore bafite ubumuga yamurikiye Akarere igikombe iherutse kwegukana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU