MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Ikipe y’abagore bafite ubumuga yamurikiye Akarere igikombe iherutse kwegukana

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
10/05/2022

Ikipe y’abagore bafite ubumuga bakina umukino wa ‘Sitting Volley ball’ bamurikiye ku mugaragaro Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera igikombe cya shampiyona 2021-2022 baherutse kwegukana batsinze Gicumbi mu mikino ya nyuma yaberaga mu Karere ka Rubavu.

Ni igikombe begukanye mu mikino itegurwa na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite abamuga (NPC Rwanda), umuhango wo kukimurikira Akarere wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Gicurasi 2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard agaragaza ko intsinzi y’ikipe y’abantu bafite ubumuga ari ishema ku Karere ikaba n’umusaruro ukomoka ku guha amahirwe bose muri siporo (sport for all) bityo ko byubaka icyizere mu bakiri bato bafite ubumuka cyo kumva ko hari byinshi bashoboye.

Ati: “Impamvu ya mbere ni uko Akarere kaba gatsinze, ariko icya babiri kidushimisha ni uko kuri twebwe ikipe y’abafite ubumuga ifite ikindi kintu ivuze kirenze siporo; bivuze siporo kuri bose, kuko kugira ubumuga bitavuze kudashoora. Iyo dutanze amahirwe kuri bose muri siporo, n’ubutumwa bugomba kugera kuri bose; n’abana bato baba bafite ubumuga bakwiye kwiyumvamo ko kuba afite ubumuga yavukanye cyangwa yahuye nabwo mu buzima, bitarangije ubuzima bwe; ashoboye.”

Meya Mutabazi yasabye iyi kipe gukomeza kugira ishyaka ryo gutsinda, ngo kuko iyo batsinze abantu bakomeza kwibuka ko ari ikipe y’abantu bafite ubumuga itsinze.

Ndamyumugabe Emmanuel , ni umutoza w’ikipe y’Akarere ka Bugesera y’abagore bafite ubumuga ya ‘Sitting Volleyball’, avuga ko nyuma yo kwegukana igikombe bagiye gukomeza kwitegura imikino itaha ya shampiyona  kuko bagomba gukomeza kugaragaza umusaruro Akarere kaba kabitezeho.

Ati: “Hari icyo tugomba gukora; kugira ngo uzatware igikombe bisaba kuba ugifite ba bakinnyi baguhaye umusaruro.”

Nyirambarushimana Sandrine, ni Kapitenyi w’ikipe y’abagore bafite ubumuga ikina Sitting Volleyball mu Karere ka Bugesera, avuga ko kuba bahorana intsinzi babikesha ubuyobozi bw’Akarere bubahora hafi bukabafasha.

Uyu mukinnyi yizeza ubuyobozi bw’Akarere ko bazahora ku isonga mu kwegukana ibikombe bitegurwa mu Rwanda ndetse bakarushaho gutekereza no ku rwego rwisumbuyeho.

Ati: “Ndashimira ubuyobozi bw’Akarere budufasha muri byose bigatuma natwe turushaho kwitanga’ haba ku izuba no mu mvura, tugafatanya na bagenzi bacu kugera ku ntsinzi. Rero turizeza Ubuyobozi ko tuzakomeza guharanira intsinzi ndetse tukazamura urwego, tukarushaho gukora andi mateka arenze ku yo dufite muri siporo.”

Iki gikombe ni  cya kane Ikipe y’abagore bafite ubumuga ya Sitting Volleyball y’Akarere ka Bugesera yegukanye yikurikiranya kuva itangiye gutwara ibikombe uhereye mu mwaka wa 2018.

Mutabazi Richard Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yashimiye ikipe ya Sitting Volleyball y’abagore bafite ubumuga

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraBugesera Sitting Volleyball

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwita ku karima k’igikoni, kimwe mu bisubizo bishatsemo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

Kwita ku karima k’igikoni, kimwe mu bisubizo bishatsemo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU