MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Uko Mukankaka yaretse ubwarimu agahinga urutoki asaruramo toni enye mu kwezi

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
02/05/2020
Mukankaka Euphrasie ahinga urutoki rw'ibitoki biribwa kuri hegitari eshatu (Ifoto: MUHAZIYACU)

Mukankaka Euphrasie ahinga urutoki rw'ibitoki biribwa kuri hegitari eshatu (Ifoto: MUHAZIYACU)

Mukankaka Euphrasie ni umugore utuye mu Murenge wa Nzige yaretse umwuga w’ubwarimu atangira ubuhinzi bw’urutoki bumwinjiriza  amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 400 mu kwezi.

Mukankaka Euphrasie ni umugore w’imyaka 51 akaba afite abana bane, atuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Nzige mu Kagari k’ Akanzu. Buri kwezi asarura toni enye z’ibitoki mu rutoki rungana na hegitari eshatu yatangiye guhinga mu mwaka wa 2012 nyuma yo kureka akazi k’ubwarimu mu mashuri abanza, yiyemeza gukora ubuhinzi bw’umwuga.

Mu mwaka wa 2012 Mukankaka yigishaga mu mashuri abanza aherereye muri uyu Murenge, avuga ko icyo gihe kurya igitoki biri mu byamuhendaga kuko byamusabaga kukigura, rimwe na rimwe akanahendwa. Ngo yaje kwegera bamwe mu bahinzi bamubwira ko ubwo afite ubutaka ashobora kwinjira mu buhinzi bw’urutoki bukamuzanira inyungu ndetse akanareka kugihaha ahubwo akarya igitoki yiyejereje.

Ibi byatumye Mukankaka asezera mu kazi k’ubwarimu ayoboka inzira y’ubuhinzi bufite intego.

Agira ati “ Nabonaga nkeneye kuzagira imbere hazaza heza, aha hari urutoki rw’akajagari rurimo insina zitandukanye, nkanahingamo ibishyimbo n’amasaka, nkorera urugendo shuri ahantu bita i Mushikiri ngezeyo nsanga abantu barakize kubera guhinga ibitoki, mvayo mfashe umwanzuro ndaza mfata imibyare myiza y’insina turatangira turatera.”

Mukankaka avuga ko buri mwaka bateraga insina nziza ngo kuko yari afite igishoro cy’ubutaka, buhoro buhoro hegitari eshatu arinda azirangiza ateyemo urutoki rw’injagi.

Avuga ko nyuma yo kumara kurutera kuri ubu uru rutoki rumaze kumugeza kuri byinshi. Ati “ Mu by’ukuri mbere twitwaga ko turi abahinzi ariko tutari bo, ariko uyu munsi wa none umuryango wanjye umeze neza, twagiye twagura ubutaka, abana bajya mu mashuri, tugura ibibanza byinshi ndetse turanubaka kuburyo abana banjye bafite ejo hazaza heza.”

Yakomeje agira ati “ Ubu buri kwezi nkuramo toni enye ariko hari n’ubwo nzirenza gusa sinjya nzijya munsi, urumva mu byumweru bibiri nshobora gusaruramo toni ebyiri bakampa arenga ibihumbi 200 Frw abayakorera ni bake hano mu Rwanda, ayo mafaranga rero iyo nyabonye amenshi nyasubizamo kuko ndarusasira nkanishyura abakozi barukoramo.”

Mukankaka yavuze ko kuri ubu yabonye abantu bakorana bagemura ibitoki hanze y’igihugu kuburyo atakibura isoko.

Asaba abafite ubutaka gushora mu buhinzi bw’urutoki kuko ari ubuhinzi butanga umusaruro kandi vuba.

Ati “Umuntu utinya gushora mu rutoki kandi afite umurima aba atareba kure, sinzi uko namwita keretse ansuye akareba icyo rumaze kungezaho, kera nari umwarimukazi ndabireka, nanakoraga ubucuruzi busanzwe ndabureka niyegurira guhinga urutoki kandi rumaze kunteza imbere cyane ndakangurira n’abandi babyifuza kuruhinga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige Kabango Alphonse avuga ko igice kinini cy’uyu Murenge kibereye guhingwamo urutoki, yavuze ko kuri ubu bafata abaturage batandukanye bakabajyana kwa Mukankaka akabigisha uburyo bwiza bahingamo urutoki nabo rukabateza imbere.

Urutoki  Mukankaka Euphrasie afite mu Murenge wa Nzige rweramo toni zigera kuri enye mu kwezi (Ifoto: MUHAZIYACU)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Rwamagana

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bahinga urusenda rugurishwa mu mahanga

Bahinga urusenda rugurishwa mu mahanga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU