Abahinzi 1500 bibumbiye muri Koperative Gwiza ihinga urusenda kuri hegitari 14 mu Murenge wa Nzige baravuga ko byabateje imbere.
Ni urusenda batangiye guhinga mu mpera z’umwaka ushize aho barusarura rukiri imiteja rukoherezwa mu masoko yo hirya no hino ku isi.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo batangiraga kwihuriza hamwe muri koperative Gwiza bagahinga urusenda batiyumvishaga ko rwabateza imbere nkuko bimeze ubu ng’ubu.
Rwagasana Jacques yagize Ati “ Aho ntangiriye gukora muri uru rusenda byagiye bimfasha kwishyura neza icumbi mbamo kuko aho mba ndakodesha, naguze ikibanza cy’ibihumbi 200 Frw, ubu ku munsi mbarirwa amafaranga 1000 Frw kuko mba narubagariye n’indi mirimo, iyo nasaruye urusenda nkaba ntahana 3000 Frw, umuryango wanjye ubayeho neza kuburyo ntatekerezaga.”
Yakomeje avuga ko muri ibi bihe bya Coronavirus bo bakomeje gukora mu rusenda ngo bararusarura nkuko bisanzwe bakanabona amafaranga.
Nzamurera Clemetine we avuga ko guhinga urusenda byafashije umuryango we kwiteza imbere mu buryo bugaragara. Ati “ Ubu mfite ingurube nakuye mu mafaranga nkuramo hano, ntangira abana banjye batatu mitiweri mbese mbayeho neza, bakitubwira ko tugiye guhinga urusenda numvaga kubona abakiriya bizagorana ariko barabonetse tubayeho neza.”
Mbonyumugenzi Jean de Dieu we yavuze ko yahawe akazi muri buhinzi bw’ uru rusenda no kurusarura aho ku munsi yinjiza amafaranga y’ u Rwanda ari hagati 1500 na 2000.
Ati “ Ni amahirwe twagize kuko abandi muri ibi bihe imirimo bayivuyeho bicaye mu rugo ariko twebwe turakora imiryango yacu ikarushaho kubaho neza.”
Umuyobozi ushinzwe imari no kugenzura ibikorwa bya Souk Investment group ijyana uru rusenda hanze y’igihugu Rwigamba Fred we avuga ko kuri ubu buri cyumweru basarura toni icyenda z’urusenda rwose bajyana kugurisha hanze y’igihugu.
Yakomeje agira ati “ Dufite isoko i Burayi mu Bwongereza, muri Asia ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye, kukijyanye n’uburyo tubishyura tubahera ku giciro cyiza, nko mu cyumweru abasarura usanga binjiza arenga ibihumbi icumi.”
Rwigamba yakomeje avuga ko muri uyu mwaka bafite intego zo kwagura ibikorwa bagafatanya n’andi makoperative atandukanye bagahingaa urundi rusenda nibura ku zindi hegitari icumi ngo kuko hanze y’igihugu bahafite isoko rigari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige Karango Alphonse we avuga ko kuva abaturage batangiye guhinga urusenda benshi biteje imbere kuburyo hari n’abavuye mu byiciro byo hasi.
Ati “ Ruriya rusenda rwaje kugira ngo ruteze imbere abaturage babashe kwikura mu bukene, ni urusenda ruhita rujyanwa mu mahanga usanga abaturage bacu babona amafaranga kuko babaguririra aho ngaho batarinze kujya gushaka isoko, ubu abenshi mu baba muri koperatibve biteje imbere ntabwo bakiri mu cyiciro cy’abafashwa.”
Koperative Gwiza ibarizwamo abanyamuryango 1500 bakaba bahinga urusenda ku buso bwatunganyijwe na leta bwegereye igishanga cya Nyirabidibiri gikora ku mirenge itatu ariyo Nzige, Mwurire na Rubona. Abaturage 50 nibura buri munsi babona akazi ko gukora muri urwo rusenda utahana amafaranga make ku munsi atahana nibura 1000 Frw.







