Muri iki cyumweru dusoje, ibikorwa bikomeje byo gushakisha imibiri y’abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajugunywe mu Cyuzi cya Ruramira, byabangamiwe n’imvura nyinshi.
Mu minsi itandatu, kuva ku wa mbere tariki ya 27 Mata kugeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2020 mu Cyuzi cya Ruramira mu Karere ka Kayonza, habonetse imibiri ibiri, yombi yabonetse ku itariki ya 1 Gicurasi 2020.
Ni muri gahunda y’ibikorwa bikomeje byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu Cyuzi cya Ruramira, mu Murenge wa Ruramira.
Uhagarariye Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside -Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace yabwiye MUHAZIYACU ko muri iki cyumweru ibikorwa byo gushakisha imibiri byabangamiwe n’imvura nyinshi.
Yagize ati: “Muri iki cyumweru twagiye tugira imbogamizi z’imvura nyinshi yagiye igwa mugitondo mbere ya saa sita, ku buryo hari nubwo tutabashaga gusoza umuganda. Mu cyumweru cyose twabonye imibiri ibiri, ariko ntabwo twacitse intege n’ubundi muri iki cyumweru gitaha tuzakomeza umuganda, kuko ejo ku wa mbere turakomeza.”
Imibiri ibiri yabonetse mu cyumweru dusoje iriyongera ku mibiri 216 yari yabonetse mu minsi yabanje, ku buryo kuva tariki 6 Mata, mu Cyuzi cya Ruramira ubu hamaze kubonekamo imibiri 218.
Kimwe no mu minsi yabanje, mu gushakisha iyo mibiri haboneka ibikoresho birimo ibisongo, ubuhiri, imihoro n’ibyuma byakoreshwaga n’abicanyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gushakisha imibiri bikorwa mu buryo bw’umuganda, hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Icyorezo cya Koronavirusi.
Amakuru atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Cyuzi cya Ruramira hashobora kuba harajugunywemo y’inzirakarengane z’Abatutsi ziri hagati 2500 na 3000, bo mu bice by’uturere turimo Rwamagana, Ngoma, Gatsibo na Kayonza bahungaga.
Bitewe nuko Icyuzi cya Ruramira cyahozemo amazi akoreshwa mu kuhira umuceri, kuva mu 1994 habaye imbogamizi zo gukuramo imibiri y’abatutsi bajugunywemo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Nyuma, Leta yemeje ko hashyirwaho uburyo bwo gukamya amazi yo muri iki cyuzi, ari na byo byakozwe guhera muri Kanama 2019, bigatuma ibikorwa byo gushakisha no gukuramo imibiri biri gukorwa ubu.
Inkuru twakoze bifitanye isano mwasoma : Muri iki cyumweru imibiri 77 ni yo yabonetse Cyuzi cya Ruramira






Ibitekerezo 1