MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iyo utanze ruswa wowe urakena, uwo uyihaye agakira- Umuvunyi mukuru Nirere

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
14/11/2025

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yabwiye abaturage bo mu Karere ka Ngoma ko iyo utanze ruswa wowe ukena uwo uyibaye agakira, bityo ko nta mpamvu yo kugura serivise bemerewe ku buntu, abasaba kuyirinda no gutanga amakuru kuriyo.

Ibi yabigarutseho mu bukangurambaga bw’icyumweru ku kurwanya ruswa n’akarengane urwego rw’Umuvunyi rurimo mu Karere ka Ngoma ku nsanganyamatsiko igira iti “Duhuze imbaraga turwanye ruswa”

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine, yagize ati “Igihugu cyacu gishishikariye kurwanya ruswa aho iri hose kandi nta ruswa ntoya ibaho kuko ruswa itera akarengane; n’iyo umuntu yakwaka 500Frw, ni ukuvuga ngo ruswa ni imungu imunga ubukungu bw’igihugu.”

Akomeza agira ati: “Iyo utanze ruswa wowe urakena, uwo uyihaye agakira, nta mpamvu rero yo kugura serivise wemerewe. Nta mpamvu yo kurenza amafaranga yagenwe n’itegeko ngo urenzeho ayandi.”

Umuvunyi mukuru yavuze ko u Rwanda rushaka kuba ku isonga mu kurwanya ruswa ku Isi.

Nirere yagize ati: “Iyo turebye aho Igihugu cyacu gihagaze turi ku mwanya wa 43 ku rwego rw’Isi n’amanota 57%, ntabwo ari amanota makeya ugereranyije n’aho dushaka kujya, turashaka kuba aba mbere mu myaka 25 iri mbere.”

Ni ukuvuga ngo icyerekezo 2050 u Rwanda ruzaba ari urwa mbere ku Isi mu bihugu birwanya ruswa, twagira ngo rero tubasabe kugira ngo tugere kuri icyo cyerekezo icya mbere, twubahirize amategeko, ikindi dutange amakuru cyane cyane ku utaduhaye serivise nziza, yihuse ndetse n’utwatse ruswa.”

Nirere yababwiye ko utanze amakuru arindwa(agirirwa ibanga), ariyo mpamvu babashishikariza gutanga amakuru nko guhamagara urwego rw’Umuvunyi kuri nimero 199 ndetse no kohereza ubutumwa kuri nimero itishyurwa 1989.

Ingingo ya 4 y’Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri
Uburezi

Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri

07/10/2026
Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi
Inkuru z'ingenzi1

Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu cyumweru kimwe Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo bisaga 240 muri Ngoma

Mu cyumweru kimwe Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo bisaga 240 muri Ngoma

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU