MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Turimumahoro yinjiza asaga Miliyoni ku kwezi akura mu gutunganya ibiryo by’inka

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
25/04/2026
Turimumahoro Celestin utunganya ibiryo by'inka zitanga umukamo

Turimumahoro Celestin utunganya ibiryo by'inka zitanga umukamo

Mu gihe urubyiruko rukomeje gushishikarizwa kwihangira imirimo, Turimumahoro Celestin w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare aravuga ko yiteje imbere abikesha umwuga wo gutunganya ibiryo by’inka zitanga umukamo, aho ageze ku rwego rwo kwinjiza asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Aganira na MUHAZIYACU, Turimumahoro yavuze ko yatangiye uyu mushinga mu mwaka wa 2023 atangije igishoro cy’ibihumbi 500 Frw, agura imashini ebyiri zikoresha mazutu, aho yabashaga gutunganya nibura ibiro 500 ku munsi.

Yasobanuye ko ibyo biryo akora bifasha aborozi kongera umukamo w’inka ku buryo bugaragara, aho inka ishobora kwiyongera hagati ya litiro 2 na 3 ku munsi, ku buryo inka yakamwaga litiro 10 ishobora kugera kuri litiro 12 cyangwa 13 bigafasha mu kuzamura umusaruro w’amata no kongera inyungu ku borozi.

Ibikorwa bye byaje gufata indi ntera nyuma yo gutsindira igihembo mu marushanwa ya Youth Connect, aho yahawe miliyoni 25 Frw, ayifashisha mu kwagura ibikorwa, kugura ibikoresho ndetse no kubaka aho akorera. Nyuma y’ho ubuyobozi bw’Akarere bumufashije kubona umuriro w’amashanyarazi, bituma ava ku ikoreshwa rya mazutu ajya ku mashini zigezweho.

Yagize ati: “Icyo gihembo cyamfashije kwagura ibikorwa, ariko ikibazo cyari umuriro w’amashanyarazi. Nyuma ubuyobozi bw’Akarere bwaramfashije ndawubona, bituma nongera imashini zigera kuri eshanu zikoresha amashanyarazi.”

Mu mezi abiri gusa amaze abonye umuriro w’amashanyarazi, umusaruro we wariyongereye cyane, uva ku biro 500 ku munsi ugera kuri toni imwe ku munsi. Nubwo imashini afite zifite ubushobozi bwo gutunganya toni 8 ku munsi, avuga ko atarabona ubushobozi buhagije butuma atunganya ingano ingana n’ubushobozi bw’imashini afite, ariko afite intego yo kugera kuri urwo rwego mu gihe kiri imbere.

Yanagaragaje ko gukoresha amashanyarazi byamufashije no kubungabunga ibidukikije, kuko imashini za mazutu zatangaga imyotsi yangizaga ikirere, mu gihe iz’amashanyarazi zo zidahumanya.

Turimumahoro avuga ko aho aboneye umuriro w’amashanyarazi atunganya ibiryo by’inka zitanga umukamo biri hagati y’ibiro 500 na toni aho abigurisha ku kiro, ikiro kimwe gihagaze amafaranga 320Frw, bivuze ko niba yakoze toni ku munsi azigurisha amafaranga angana n’ibihumbi 320,000.

Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwamufashije kubona umuriro, ndetse bukomeje kumuba hafi mu kumuhuza n’amahirwe n’abafatanyabikorwa, anasaba gukomeza gufashwa kugira ngo abashe gutunganya umusaruro ungana n’ubushobozi bw’imashini afite.

Yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bwamfashije kubona umuriro, ubu akazi kanjye nkakora neza. Ndasaba gukomeza kumba hafi no kumfasha kubona amasoko n’abafatanyabikorwa kugira ngo nongere umusaruro.”

Akomeza agira inama urubyiruko ruri mu mwuga n’urutarajya mu mwuga, ko kugira ukwihangana ari ikintu cy’ibanze mu bucuruzi kuko na we iyo ataza kwihangana yari bube yarabivuyemo.

Yagize ati: “Kwihangana ni ingenzi cyane mu bucuruzi. Iyo ntihangana mba narabivuyemo cyera. Urubyiruko rukwiye kugira intego no kudacika intege.”

Avuga ko kandi mu mezi abiri amaze akora (Gashyantare- Mata 2026) akoresha imashini z’umuriro w’amashanyarazi byibuze buri kwezi yinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga 1,000,000.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora rukihangira imirimo kuko hari abafatanyabikorwa benshi n’inzira nyinshi zibateganyirijwe zibahuza n’amahirwe abafasha kwiteza imbere.

Yagize ati: “Duhora dushishikariza urubyiruko gukoresha neza ubumenyi n’amahirwe rufite, akarufasha kugira inzozi no kuzigeraho, gushishikarira guhanga udushya, kwigirira icyizere no kwirinda ibishuko byose byakoma mu nkokora iterambere ryabo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora gutuma habaho kwiyongera kw’amata akamwa ku munsi angana na litiro 142,655 ;  akaba yakwisumburaho mu buryo bugaragara cyane.

Turimumahoro ategura neza ibiryo by’inka zitanga umukamo bifasha aborozi kongera umukamo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abatuye Gitinda bashima ko uruganda rwa IMPEXCOR rubafasha kwiteza imbere

Abatuye Gitinda bashima ko uruganda rwa IMPEXCOR rubafasha kwiteza imbere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU