Abatuye mu Kagari ka Gitinda n’ibice byegeranye na ho bavuga ko uruganda rutunganya kawa rwa Impexcor Ltd ishami rya Ngarama rwubatse mu Kagari ka Gitinda mu Murenge wa Nyagihanga rubafasha kwiteza imbere binyuze mu gutanga akazi ku bahatuye n’abaturanyi babo bo mu tundi tugari n’imirenge ndetse no kubona aho bagemura umusaruro wabo bitabagoye, cyangwa ngo bahendwe n’abo bita Abamamyi.
Ni uruganda rwatangiye gukorera muri aka gace kuva mu mwaka wa 2014 rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni hagati ya 25 na 30 ku munsi, rukaba kandi rufite ubushobozi bwo gutunga toni zisaga 1000 kuri buri sizeni bitewe n’umusaruro wabonetse.
Kuri iyi sizeni uruganda rwa Impexcor ishami rya Ngarama rurateganya gutunganya umusaruro uri hagati ya toni 600 ndetse na toni 700, rukaba rukoresha abakozi 8 bahoraho n’abandi bagera 150 bakora ku munsi, aho kuri ubu umuturage uzanye umusaruro wa kawa kuri uru ruganda ahabwa amafaranga 980 ku kilo.
Bamwe mu bakora muri uru ruganda ndetse n’abahagemuramo umusaruro wa kawa baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko uruganda rubafasha mu iterambere ryabo kandi ko ubuzima bwabo bwahindutse babikesha uru ruganda.
Mukasimbavura Aullelie akora muri uru ruganda akanagemuramo umusaruro wa kawa atuye mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Gitinda, aragira ati: “ Natangiye gukora muri uru ruganda kuva 2016 kandi kuva icyo gihe ubuzima bwanjye bwarahindutse, mbasha kwishyura amafaranga y’ishuri ry’abana, ibyo kurya kandi tukabibona bitatugoye. Ntangira gukora muri uru ruganda ntaho kuba nagiraga ariko ubu nabashije kubaka inzu kandi imeze neza, Ikindi kubera gukorana n’uruganda nanjye nabashije guhinga ikawa igipimo cyanjye nubwo atari kinini ariko kuri buri sizene nubwo ziterera rimwe iyo nsaruye nkuramo amafaranga ibihumbi 100Frw; kandi ibyo byose ni uko twabonye uruganda rukaduhugura tukamenya uko bita kuri kawa.”
Akarere ka Gatsibo kuri ubu niko karere kambere gatanga umusaruro mwinshi wa kawa, muri uyu mwaka muri aka karere hari ibiti bya kawa bitanga umusaruro bigera 13,637, 500, naho ibiti bito bya kawa bitaratangira gutanga umusaruro bigara kuri 4,340,000 byose hamwe bikaba ibiti bigera kuri 17,977,500.
Dusengimana Theophille ni Umuyobozi w’uruganda rwa Impexcor -Ngarama avuga ko uruganda rufasha abatuye mu Murenge wa Nyagihanga n’imirenge bihana imbibe by’umwihariko mu Kagari ka Gitinda kubona imirimo ndetse no kubagurira umusaruro wabo ku giciro kiza.
Aragira ati: “Iyo uruganda ruri gukora ni abaturage baba bari gukora kuko iyo tuvuze uruganda tuba tuvuze abaturage kandi iyo bakora baba binjiza amafaranga, icyo ni kimwe tubafasha nk’uruganda, ikindi ni ukubagurira umusaruro wabo, mbere wasangaga hariho gahunda yo guhera ikawa ku tumashini mu byaro kawa nta gaciro ifite, ariko uko inganda zigenda ziboneka usanga kawa ifite agaciro, abaturage bakaba bafite ahantu hafi bagemura kawa yabo bikabarinda abamamyi bashobora kuza bakabunamaho; ariko iyo afite ahantu nk’aha ajyana umusaruro we bituma ashobora kwiteza imbere abikesha kuba uruganda rumwegereye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard avuga ko kuba hari inganda zitunganya kawa mu karere bituma ubwiza bw’umusaruro nabwo burushaho kuba bwiza kandi n’umuturage agashobora kwiteza imbere.
Aragira ati: “ Mu bijyanye n’ishoramiri inganda zikora byinshi bitandukanye kandi bifasha umuturage, inganda zitanga akazi ku baturage, inganda ni zo zigura umusaruro w’abaturage kugira ngo utangirika nabo bakabona amafaranga. Uretse kandi no ku muturage, izo nganda nizo zitunganya kawa ikoherezwa mu mahanga amadevize akinjira mu Gihugu.”
Akomeza agira ati: “Ariko icyo dusaba abahinzi ba kawa, ni uko bakomeza kurinda ubwiza bwa kawa iva mu karere kacu kugira ngo naho ijya ku isoko mpuzamahanga n’igiciro kizamuke, turakomeza kubasaba kumva no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abagoronome, mu gihe cy’isarura bagasarura kawa yeze neza kandi bagahita bayijyana ku ruganda kugira ngo dukomeze kurinda ubwiza bwayo.”
Mu Karere ka Gatsibo kawa ihinze ku buso bungana na hegitari 7,191, mu mirenge igera ku 8 mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo ariyo Muhura, Murambi, Remera, Nyagihanga, Kageyo, Gasange, Gatsibo, ndetse na Gitoki.
Ni mugihe abahinzi ba kawa babarizwa muri aka karere bagera ku 22,482, naho inganda zitunganya umusaruro wa kawa (coffee washing station) ziri mu karere zigera kuri 19 ziherereye mu mirenge 8 itandukanye.












