Ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu Karere ka Nyagatare yamaze gusinyisha myugariro w’umunyarwanda Mugabo Gabriel amasezerano y’imyaka ibiri, ngo intego ni ugutwara kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda.
Ni amasezerano yasinyishijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane 7tariki ya 10 Nzeri 2020 muri sitade y’iyi kipe iherereye mu Karere ka Nyagatare.
Uyu mukinnyi wakinaga mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya KCB FC ni umwe muri ba myugariro beza baciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Mukura FC, Police FC, Rayon Sport n’ayandi, bivugwa ko kugira ngo ashyire umukono ku masezerano y’imyaka ibiri yahawe miliyoni esheshatu.
Visi Perezida wa Sunrise FC William Mwebazi aganira na MUHAZIYACU yemeje ko bamaze kugura uyu myugariro ku masezerano y’imyaka ibiri.
Ati :“Twamusinyishije imyaka ibiri, intego ni ukwitwara neza tugashobora no gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda, abakinnyi turacyagura ariko bizaterwa n’icyo abatoza bazatubwira nibatubwira ko hari abandi bakinnyi bakenewe tuzabashaka.”
Mwebazi yakomeje asaba abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko abo mu Karere ka Nyagatare gushyigikira ikipe ya Sunrise FC kugira ngo ikomeze kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda.
Sunrise FC iherutse kwandikira abakinnyi bayo ibasaba kwitabira akazi bakagera muri aka Karere ka Nyagatare bitarenze tariki ya 11 Nzeri, ubuyobozi bwayo bwahakanye gutangira imyitozo leta itarakomorera ibikorwa bya siporo.
Umwaka ushize iyi kipe yarangije ku mwanya wa karindwi n’amanota 30 ikaba yaragize rutahizamu wayitsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda ariwe Samson Babuwa ariko akaba yarerekeje mu ikipe ya Kiyovu Sport.






