Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko umugore uherutse gukora amahano akaruma igitsina cy’umugabo we amushinja kutamuhaza mu buriri ngo agiye kuganirizwa ndetse agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Kuwa Gatatu nibwo hasakaye amakuru y’umugore wo mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Mudugudu wa Biraro, aho yarumye igitsina cy’umugabo we amushinja kutamuhaza mu buriri, uyu mugore ngo yabikoze nyuma yo kurwana n’umugabo we biturutse ku kuba yaracyuriye uyu mugabo ko impamvu amuca inyuma biterwa nuko ashoboye guhaha ibyo kurya gusa mu buriri ntacyo yishoboreye.
Mukiganiro cyihariye MUHAZIYACU yagiranye na Mutoni Jeanne, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ibyabaye batabishyigikiye ndetse banafashe umwanzuro wo kuganiriza uriya mugore ariko bikabanzirizwa no kubanza gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Yagize ati: “Ikibazo cy’uriya mudamu warumye umugabo ku gitsina, ikigaragara ni uko inzego zibishinzwe zishobora guha umugabo ubutabera, zirabireba zibikurikirane ndetse zanabitangiye ariko njye icyo navugaho ni kubijyanye n’umuryango nyarwanda n’ababyeyi muri rusange, ibyo yakoze ntabwo ari umuco abantu mu muryango bagirana amakimbirane atandukanye ariko ntekereza ko atakoresheje uburyo bwiza mu kuyakemura.”
Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugore yari kubanza kwitabaza inshuti z’umuryango, abo mu miryango yabo akabereka ko umugabo hari ibyo adashoboye bakaba bajya no kwa muganga ariko atitwaye nkuko yabigaragaje.
Yakomeje avuga ko uburyo yitwaye imbere y’abana atari imico myiza n’uburere bwiza yaraga abana be. Ati: “Icyo navuga ni uko uriya mubyeyi ari bwegerwe aganirizwe amenye ko ibibazo byose bibaye mu rugo bifite uko bikemurwa na ba nyir’urugo cyangwa se umuryango, hazamo ikibazo cy’umubiri w’umuntu udakora neza bakitabaza abaganga.”
Yasabye abagore n’abagabo kujya bubahiriza inshingano zabo neza kuko ngo abana babyaye ari abo kurerera mu muryango mwiza utarangwamo amakimbirane, yabasabye kujya biherera bagakemura ibibazo bagiranye mu bwumvikane batari imbere y’abana kuko ngo bitagaragara neza kuvugira ukuri kose imbere y’abana.







