Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasabye ababyeyi kwita ku mikurire y’abana babo, bakiri bato bihutira kubajyana mu ngo mbonezamikurire hakiri kare kuko bituma umwana akura neza haba mu gihagararo no mu bwenge; bugaragaza ko iyo umwana atitaweho ntacyo yimarira we ubwe, n’Igihugu muri rusange.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 16 Kamena 2026, ubwo mu Karere ka Rwamagana hizihizwaga umunsi w’ingo mbonezamikurire z’abana, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndera neza nkure neza.” Ukaba wari wahujwe n’umunsi w’umwana w’umunyafurika.
Uyu munsi wari ugamije gukangurira ababyeyi n’abafatanyabikorwa kurushaho kwita ku mikurire myiza y’abana, cyane cyane mu myaka ya mbere y’ubuzima bwabo, hagamijwe kubarinda igwingira no kubategurira ejo hazaza heza.
Imibare y’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ya 2026 igaragaza ko Akarere ka Rwamagana kari ku kigero cya 19,2% cy’abana bagwingiye, kikaba ari cyo kigero kiri hasi cyane mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba.
Mu tundi turere tugize iyi Ntara, Kirehe ni yo ifite umubare munini w’abana bagwingiye ku kigero cya 31,7%, ikurikirwa na Gatsibo ifite 29,4%, Nyagatare ifite 27,8%, Kayonza ifite 26,1%, Ngoma ifite 26,0%, mu gihe Bugesera iri kuri 20,8%.
Bamwe mu babyeyi barerera abana babo mu ngo mbonezamikurire bavuga ko izi ngo zabafashije gusobanukirwa neza uburyo bwo kubarera no kubagaburira indyo yuzuye.
Mukantwari Venancie, yagize ati: “Buri cyumweru nzanira umwana wanjye ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri nk’ibishyimbo n’imboga.”
Mukansanga Alphonsine na we yagize ati: “Mbere twagiraga ngo umwana urya neza ni urya ibiryo byinshi cyane. Kuva twatangira guhabwa amahugurwa hano kuri Wisdom School ECD, namenye gutegura igaburo ryuzuye hifashishijwe uturima tw’igikoni.”
Na Nsengiyumva Jean Pièrre yavuze ko gahunda z’ingo mbonezamikurire zamufashije guteza imbere imibereho y’umuryango we no kongerera abana intungamubiri.
Yagize ati: “Mu rugo rwanjye nakurikije inama z’abajyanama b’ubuzima twiga muri iyi ECD, ubu noroye inkoko zitanga amagi abana banjye barya buri gitondo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi cyane mu kubaka ejo hazaza he.
Yagize ati: “Umwana apfira mu iterura akanakurira mu iterura, mu myaka ya mbere iyo abana bajyanwe mu ngo mbonezamikurire nibwo twavuga ko turi kurera umwana w’Umunyafurika neza, ufite ejo hazaza heza. Kurera umwana agakura neza ni ukumujyana muri ECD kuko niho abonera bya bindi byose bituma akura neza, yaba isuku, yaba umutekano, yaba imirire, bya bindi byose aboneramo nibyo bimugira umwana muzima akaba umwana w’umunyafurika twifuza.”
Yakomeje asaba ababyeyi gukurikiza inama bahabwa n’abajyanama b’ubuzima no kwita ku buzima bw’umwana kuva akiri mu nda.
Yagize ati: “Icyo nsaba ababyeyi kuri uyu munsi rero, ni uko twafatanya umubyeyi akubahiriza ibyo abajyanama bamubwira, akipimisha inshuro yabwiye, agafata indyo yuzuye agafata feri n’ibindi hanyuma akanipimisha kandi akabyarira kwa muganga bityo bigatuma umwana amera neza, agatangirira ibiryo ku gihe, ubundi akoherezwa mu ngo mbonezamikure tugafatanya n’abarezi ku ngo mbonezamikurire kuko ariho bamara amasaha menshi, ababyeyi bombi bakadufasha nicyo twifuza.”
Kuri ubu, mu Karere ka Rwamagana habarurwa abana barenga ibihumbi 37 barererwa mu ngo mbonezamikurire z’abana (ECDs), Ubuyobozi bukagaragaza ko zikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imirire, ubuzima, isuku n’uburere bw’abana bato.










